Umudepite w’Umurusiya yaburiye abagore bazaryamana n’abanyamahanga mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Kamena 2018 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Umudepite ukomeye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Tamara Pletnyova, yasabye abakobwa n’abagore bo muri iki gihugu kutazaryamana n’abanyamahanga bitabiriye imikino y’Igikombe cy’Isi iteganyijwe kuva kuri uyu wa 14 Kamena 2018.

Tamara Pletnyova uyobora Komite ishinzwe Umuryango, Abagore n’Abana mu Nteko yatangarije Radio Govorit Moskva ko hakwiye kubaho ubushishozi hirindwa ivuka ry’imiryango itunguranye.

Yagize ati “Hari abakobwa bazahura n’abagabo ndetse bamwe bazabyara. Byashoboka ko hari abazashyingirwa cyangwa ntibibe ariko abana bazahangayika nkuko byagenze (nyuma y’imikino ya Olempike yabereye i Mosco mu 1980.)”

Yavuze ko ibyo yashimangiye ko biba byiza iyo abana bavutse ku babyeyi bahuje ubwoko anavuga ko “tugomba kubyara abana bacu.”

The Independent dukesha iyi nkuru yanditse ko Depite Pletnyova atagaragaje agakingirizo nk’uburyo bw’ubwirinzi bushobora gukoreshwa.

U Burusiya buri mu bihugu bigaragaramo umubare munini w’abafite ubwandu bwa Virusi itera Sida ku Mugabane w’u Burayi.

Imikino y’Igikombe cy’Isi iratangira kuri uyu wa Kane, aho u Burusiya bwacyakiriye bucakirana na Arabie Saoudite. Abarenga miliyoni ebyiri baturuka mu mfuruka enye z’Isi baguze amatike azabafasha kureba imikino 64 izahuriza hamwe amakipe y’ibihugu 32 mu mijyi ikomeye y’u Burusiya.

Depite Tamara Pletnyova yasabye abagore n'abakobwa kutaryamana n'abanyamahanga bazitabira imikino y'Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza