00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yanga SC igiye gusezera Haruna Niyonzima

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Haruna Niyonzima, agiye gutandukana na Yanga SC yakiniye imyaka umunani ndetse umukino we wa nyuma azawukina ku wa Kane tariki ya 15 Nyakanga, aho azasezerwaho ku munsi yitiriwe n’iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzania.

Ibinyujije kuri Twitter, Yanga SC yatangaje ko ku wa 15 Nyakanga ubwo izaba ikina na Ihefu FC kuri Stade Mkapa, uzaba ari umunsi witiriwe Niyonzima Haruna ndetse yasabye abafana kutazahabura.

Haruna Niyonzima asoje amasezerano y’amezi atandatu yari yongereye muri Yanga SC mu mpera za 2020 nyuma yo kuyisubiramo muri Mutarama uwo mwaka.

Ni ku nshuro ya kabiri Niyonzima Haruna yari asubiye gukinira Yanga SC dore ko bwa mbere yayerekejemo, hari mu 2011 ubwo yari avuye muri APR FC.

Mu myaka itandatu ya mbere yakiniyemo iyi kipe ikunzwe n’abatari bake muri Tanzania, Haruna yatwaranye na Yanga SC ibikombe bine bya shampiyona, igikombe kimwe cya CECAFA Kagame Cup n’ibikombe bibiri bya ‘Charity Shield’.

Yanagize kandi uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe mu matsinda ya CAF Confederations Cup mu 2016.

Yayivuyemo mu 2017, yerekeza muri mukeba, Simba SC, ayifasha gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe y’umuherwe Mohammed Dewji muri ¼ cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).

Kujya muri Simba SC k’uyu Kapiteni w’Amavubi ntibyashimishije abafana ba Yanga SC batwitse umwenda uriho nomero umunani yambaraga.

Byari byitezwe ko ashobora gusubira muri Yanga SC ubwo yatandukanaga na Simba SC muri Kamena 2019 ariko AS Kigali ibasha kumvikana na we, imusinyisha umwaka umwe nubwo yayikiniye amezi atandatu gusa.

Niyonzima wavutse mu 1990 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine akajya muri Tanzania mu 2011.

Haruna Niyonzima agiye gutandukana na Yanga SC yakiniye imyaka umunani
Niyonzima yishimira igitego hamwe na Simon Msuva
Amasezerano y'amezi atandatu Haruna Niyonzima yari yasinye mu Ukuboza, ararangirana n'uyu mwaka w'imikino wa 2020/21
Niyonzima Haruna ashoreye umupira ubwo Yanga SC yari yahuye na Azam FC igikinamo Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .