IGIHE.com > Imikino > Football
Nyamasheke : Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup, ikimenyetso cy’Imiyoborere myiza

Nyamasheke : Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup, ikimenyetso cy’Imiyoborere myiza


Yanditswe kuya 5-02-2013 - Saa 10:47' na IGIHE

Ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza mu Karere ka Nyamasheke, urubyiruko ntirwibagiranye kuko ari na bwo hatangijwe amarushanwa y’umupira w’amaguru yitiriwe Umurenge Kagame Cup. Aya marushanwa akaba akorerwa ku rwego rw’utugari n’umurenge.

Ubwo yaganiraga n’abaturage b’Umurenge wa Macuba ku itariki ya mbere Gashyantare 2013, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yagarutse ku kwezi kw’imiyoborere myiza abwira abaturage ko aya marushanwa yashyiriweho gufasha urubyiruko kwisanzura akaba yarahujwe n’ukwezi kw’imiyoborere myiza hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza binyuze mu mikino n’imyidagaduro ndetse n’ibiganiro bitangwa hagati na nyuma y’umukino.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yabwiye abaturage ko uretse kwidagadura aya marushanwa ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza, akanashimangira imibanire myiza, ubumwe n’ubwiyunge kandi akaba umwanya wo kumenya uko iterambere rihagaze mu rubyiruko.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke atangiza umwe mu mikino ya Umurenge Kagame Cup

Yasabye abaturage gukomeza kuba Indongozi muri gahunda ziganisha ku iterambere, ibyo bikazagerwaho ari uko buri wese akoze inshingano ze aharanira umubano mwiza n’abaturanyi ; agaharanira kuba urumuri rw’abandi kuko ari byo bizaca burundu amakimbirane akigaragara mu baturage. Yarahamagariye abaturage bose gushyigikira urubyiruko muri iyi mikino y’amarushanwa ya Kagame Cup, buri wese akagaragaza uruhare rwe mu migendekere myiza yayo.

Aya marushanwa ahuza utugari twa buri Murenge, akagari kazaba aka mbere mu Murenge kakaba ari na ko kazasohokera uwo murenge. Mu rwego rw’Akarere ka Nyamasheke yatangijwe n’umukino wahuje Akagari ka Buvungira n’aka Ngoma muri Bushekeri ku wa 22 Mutarama 2013.

Uretse amarushanwa y’umupira w’amaguru, hatangiye n’amarushanwa y’imivugo, indirimbo n’imbyino mu rwego rwo gufasha abantu kugaragaza impano zabo n’ubumenyi bafite ku bibakorerwa muri politiki y’imiyoborere myiza yimakajwe mu Rwanda. Ukwezi kw’Imiyoborere Myiza kuzasoza ku wa 25 Gashyantare 2013.

Inkuru dukesha Denys Basile Uwingabiye

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO