Nigeria ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 6 Gashyantare 2013 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Nigeria yatsinze biyoroheye umukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza mu marushanwa y’igikombe cya Afurika cya 2013, ubwo yatsindaga ibitego bine kuri kimwe.
Ni umukino mu by’ukuri woroheye ikipe ya Nigeria, kuko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Nigeria yamaze gutsinda ibitego bine ku busa.
Ikipe ya Mali yaje gutsinda igitego rukumbi cy’impozamarira mu gice cya kabiri, Nigeria iba igeze ku mukino wa nyuma izahura n’ikipe itsinda hagati ya Burkina Faso na Ghana.
Perezida Goodluck (...)

Abakinnyi ba Nigeria bishimira kugera ku mukino wa nyuma

Perezida Goodluck Jonathan yabaye ikipe ye hafi

Perezida Goodluck Jonathan wa Nigeria, mbere y’uyu mukino yari yagiranye ikiganiro cya kure (Tele-conference) n’ikipe y’igihugu cye y’umupira w’amaguru.

Ben Alaiya ushinzwe itangazamakuru mu ikipe ya Nigeria Super Eagles, yabwiye urubuga rwa ’internet’ dukesha aya makuru ko iki kiganiro cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho cyamaze iminota igera kuri 30.

Perezida Goodluck Jonathan yabanje kuganira n'ikipe ye mbere y'uko ikina na Mali

Perezida Goodluck ngo yabanje kubaza ikipe ye ko ibijyanye n’ubuzima bimeze neza, ayihamagarira kwitwara neza ari i Abuja. Yabasabye guharanira gutsinda, kugira ngo igihugu cyabo gikomeze kwishima mu gihe ubu bari kwishimira imyaka 100 ishize Nigeria ibaye igihugu gihuza leta nyinshi.

Alaiya yabwiye allafrica ko na mbere y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika Perezida Goodluck yari yatangaje ko yizeye ko ikipe ye izacyura igikombe cya Afurika muri Nigeria.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza