IGIHE.com > Imikino > Football

Kugurira amakipe ngo yitsindishe bimaze kuba icyorezo-Europol


Yanditswe kuya 5-02-2013 - Saa 08:04' na Emmanuel Kanamugire

Igipolisi cyo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Europol, kiratangaza ko gifite amakuru y’impamo avuga ko habayeho ibikorwa byinshi byo kugurira abakinnyi cyangwa abasifuzi kugira ngo umukino urangire nkuko byifuzwa, bikaba byarabaye mu mupira w’amaguru mu Burayi n’ahandi henshi ku isi.

Nk’uko BBC yabitangaje, Europol ivuga ko iperereza rihuriweho na Polisi zo mu bihugu hafi ya byose ku isi, ryasanze hari imikino igera kuri 400 ikekwaho kuba yarabayemo ruswa ku mugabane w’u Burayi, n’indi 300 iboneka muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo.

Iyi nkuru ivuga ko muri iyo mikino harimo iyo guhatanira gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi n’igikombe cy’u Burayi.

Imikino yabayemo ruswa ntiratangazwa kuko iperereza rigikomeje.

IBITEKEREZO
Erega kuri iyisi ntahantu wabona bakoresha ukuri byose ni byubakiye ku kinyoma gusa. Mureke twisengere.
Musubize5.02.2013 saa 05:10
uhmmm
Abatareba kure bibwirako ruswa n'amanyanga ari iby'Abanyafrika gusa ariko siko biri, bene Adamu bose ni bamwe.
Musubize5.02.2013 saa 04:09
RWANDAN

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!