Diego Maradona yemeza ko Christiano yakubakirwa ishusho muri Portugal

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 27 Kamena 2012 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Diego Armanda Maradona yemeza ko Christiano nyuma yo kugeza ikipe y’igihugu ya Portugal (Seleccao) muri kimwe cya kabiri, akwiriye kubakirwa ishusho mu Mujyi wa Lisbone muri Portugal.
Amakuru dukesha Sport360.com, avuga ko Christiano Ronaldo w’imyaka 27 wanengwaga kwigaragaza mu ikipe ya Real Madrid ariko yagera mu ikipe y’igihugu ntatange umusaruro; mu mikino yo guhatanira igikombe cy’umugabane w’u Burayi amaze gutsinda ibitego bigera kuri 3 mu mikino 4 ibi byatumye ikipe ye ijya muri ½ ibintu (...)

Diego Armanda Maradona yemeza ko Christiano nyuma yo kugeza ikipe y’igihugu ya Portugal (Seleccao) muri kimwe cya kabiri, akwiriye kubakirwa ishusho mu Mujyi wa Lisbone muri Portugal.

Amakuru dukesha Sport360.com, avuga ko Christiano Ronaldo w’imyaka 27 wanengwaga kwigaragaza mu ikipe ya Real Madrid ariko yagera mu ikipe y’igihugu ntatange umusaruro; mu mikino yo guhatanira igikombe cy’umugabane w’u Burayi amaze gutsinda ibitego bigera kuri 3 mu mikino 4 ibi byatumye ikipe ye ijya muri ½ ibintu bitari byitezwe n’abantu benshi.

Maradona agira ati : " Christiano yagarigaragaje kandi rwose akwiriye gukorerwa ishusho i Lisbon."

Akomeza avuga ko mu mukino ya ½ uzahuza ikipe ya Portugal na Espanye tariki 27 Kamena batagomba kurinda izamu gusa kuko Espanye yabatsinda, ahubwo bagomba gukora nk’uko umukino wa Espanye n’u Butaliyani wagenze.

Christiano Ronaldo uhora ahanganye na Lionel Messi bigaragara ko akina bitari ibyo gushimisha abafana gusa, ahubwo ko haba harimo no gukora iyo bwabaga ngo arebe ko yaca kuri Messi bahora bahatanira gutwara umupira wa zahabu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza