Ku isaha ya saa saba kuri uyu wa Kabiri nibwo rwari rwambikanye hagati y’ikipe ya APR FC na Atletico yo mu gihugu cy’u Burundi aho amakipe yananiwe kwisobanura birangira anganya ubusa ku busa ; kugeza ubu APR FC ikomeje kuyobora iri tsinda C nyuma yo kwihanangiriza Wau Salam yo muri Sudan y’Amajyepfo.
APR FC ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwitwara neza muri iri rushanwa , ariko ifite akazi katoroshye mu itsinda rya gatatu ribarizwa mo amakipe nka Yanga Africa inategereje gukina na APR ; ariko amakipe yo mu gihugu cya Tanzania ari nayo yakiriye iri rushanwa ntabwo yahiriwe n’umukino wa mbere, dore ko yatsinzwe ibitego 2-0.
Atletico ni ikipe yo mu Burundi yaje ikoze urugendo rw’amasaha 48 mu modoka ku buryo nta wakekaga ko yakwandagaza ikipe nka Yanga ndetse igahita inahagarika umuvuduko ikipe ya Apr FC yari ifite.
Kuwa gatanu APR FC izakina kuwa na Yanga yo mu gihugu cya Tanzania ku isaha ya saa saba ya hano mu Rwanda.
Itariki ya 29 Gicurasi 2010 ntizibagirana mu mitwe y’abakinnyi n’abafana ba APR FC kuko ikipe yabo yongeye kubaka amateka yegukana ku nshuro ya gatatu igikombe cyitiriwe Perezida wa Repubulika Paul KAGAME kandi iyi ikaba yari inshuro ya gatatu uari icyegukanye kuva yatangira kujya muri aya marushanwa.
Twabibutsa ko umukino wa nyuma ugomba kuzaba tariki 28 Nyakanga 2012.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Chelsea ishobora kurekura Miliyoni 100 z’amapawundi ku bakinnyi
18.05.2013 |
|
Amakipe 64 y’abana agiye guhatanira kuzahagararira u Rwanda muri Africa
18.05.2013 |
|
FERWAFA irishimira umusaruro w’amashuri yigisha abana umupira w’amaguru
18.05.2013 |
|
David Beckham yasezeye mu mupira w’amaguru
17.05.2013 |
|
Rayon Sports igiye gufashwa n’ikipe yo mu Budage
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |