00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zahabu yaguye mu cyondo? Ibyihariye ku rugendo rwa Kwizera Olivier wasezeye umupira w’amaguru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 02:27
Yasuwe :
0 0

Kwizera Olivier ni umwe mu banyezamu b’Abanyarwanda bagaragaje impano mu mupira w’amaguru ariko waranzwe n’imyitwarire yakemanzwe na benshi kugeza n’uyu munsi ubwo yatangazaga ko yasezeye gukina.

Kwizera w’imyaka 27 ku byangombwa akiniraho, ni umuhungu wa Gasasira Jean Félix ‘Soso Mado’ ndetse na we ngo yari kuba umuhanzi iyo adakina umupira w’amaguru.

Ntiyagize amahirwe yo kumenya byinshi ku babyeyi be kuko avuga ko bapfuye akiri muto cyane mu byumweru bibiri bya mbere ariko ubuzima bukomeye yabayemo bwaciye inzira yanyuzemo kugeza yambaye umwenda w’Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru.

Mu babengutse impano ye bwa mbere harimo Mohamoud Mossi wakiniye Amavubi, akaba yaramubonye ku mukino yakiniyemo ikipe y’abogoshi kuri Maison des Jeunes Kimisagara.

Mu 2007, Kwizera yatumiwe na Mossi, akajya akorera ku ruhande mu myitozo ya AS Kigali ariko anabifatanya n’indi kipe y’abato yakoreragamo umunsi ku munsi.

Muri iyo myaka ni bwo yagiye mu ikipe y’abato ya Proline muri Uganda, yari yamubonyemo impano, nyuma agaruka mu Rwanda akina muri Vision FC na ho ahava ajya muri Isonga FC yari igizwe na benshi mu bakinnye Igikombe cy’Isi muri Mexique mu 2011.

’Kigali no bank’ yatumye Kwizera aba ikimenyabose ariko iba intangiriro yo kugwa kwe

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu itsindiwe ku mukino wa nyuma wa CECAFA na Uganda mu 2015, Kwizera Olivier wakiniraga APR FC icyo gihe, yashyize ifoto kuri Instagram, yamugaragazaga aryamye mu mafaranga n’amadolari, aho yari iherekejwe n’amagambo y’Icyongereza agira ati “Kigali no bank”, bisobanura ngo “I Kigali nta banki”.

Iyi foto yaje ikurikira indi y’imbwa yari aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa Facebook, akayiherekeresha amagambo agira ati “Rimwe na rimwe imbwa ziryana ntacyo zakugira”.

Ibi byose ntibyashimishije Abanyarwanda batari bake ndetse n’uwari umutoza w’Amavubi, Johnny McKinstry, wavuze ko azamufatira ibihano.

Icyo gihe, Kwizera yasabye imbabazi ndetse atangariza urubuga rwa internet rwa FERWAFA ko agiye gufunga konti (kwizeraolivier92) kuri Instagram ndetse n’iyo yari afite kuri Facebook.

Mu 2015, Kwizera yasabye imbabazi nyuma yo gushyira hanze ifoto aryamye ku mafaranga n'amadolari

Yifashishije amagambo ya Karius asaba imbabazi Abanyarwanda

Muri Nzeri 2018, Kwizera Olivier yifashishije inyandiko ya Karius watanze Liverpool ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League yatsinzwemo na Real Madrid ibitego 3-1, ubwo yasabaga imbabazi Abanyarwanda.

Icyo gihe, uyu munyezamu yakoze ikosa rikomeye ubwo yashakaga gucenga rutahizamu Jonathan Kodjia agahusha umupira wafashwe n’uyu rutahizamu wa Côte d’Ivoire agatsinda igitego mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali mu gushaka itike ya CAN 2019.

Mu gusaba imbabazi, Kwizera yifashishije amagambo ya Loris Karius wahoze akinira Liverpool mbere y’uko atizwa muri Beskitas (ubu ageze muri Union Berlin). Uyu munyezamu w’Umudage na we yigeze gusaba imbabazi nyuma yo gutsindisha Liverpool ku mukino wa nyuma wa Champions League ya 2018.

Kwizera yagize ati “Sindabasha gusinzira kugeza ubu. Ibyo nakoze biracyambunga mu mutwe. Ndasaba imbabazi abakinnyi bagenzi banjye, kuri mwe bafana ndetse n’abatoza. Ndabizi ko nakoze ikosa rikomeye ryatumye mubabara. Murakoze kandi tuzagarukana imbaraga.”

Gutsindwa igitego nk’iki, ntibyari bishya kuri Kwizera dore ko yanatsinzwe icyo bisa muri Shampiyona ya Afurika y’Epfo ubwo yakiniraga Free State Stars ikanganya na Cape Town City ibitego 2-2 muri Kanama 2018, ku munota wa nyuma.

Mu 2018, na bwo Kwizera Olivier yasabye imbabazi nyuma yo gutsindisha Ikipe y'Igihugu ku mukino wa Côte d'Ivoire
Amagambo Kwizera yakoresheje yasaga n'ayakoreshejwe n'umunyezamu Loris Karius nyuma y'umukino wa UEFA Champions League wa 2018

Mu 2020, yongeye kwigarurira imitima y’Abanyarwanda

Ubwo Amavubi yajyaga gukina muri Cap-Vert adahabwa amahirwe mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2021 kubera ko yari amaze amezi umunani adakina biturutse ku cyorezo cya COVID-19, Kwizera Olivier waherukaga guhamagarwa mu 2018, yararirimbwe.

Uburyo uyu munyezamu yitwaye i Praia n’i Kigali byatumye benshi bongera kumubona nk’umunyezamu ukomeye ndetse ushobora gufasha byinshi Ikipe y’Igihugu.

Muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uyu mwaka, Kwizera yabonye ikarita itukura bamwe bavuze ko ari icyemezo kidakwiye cy’umusifuzi mu gihe kandi yabonye indi ku mukino wa Cameroun mu gushaka itike ya CAN 2021.

Guhera mu 2020, Kwizera Olivier yari yongeye kwigarurira imitima y'Abanyarwanda

Imyitwarire yo hanze y’ikibuga yatumye bamwe bamuvumira ku gahera

Ubwo Rayon Sports yanganyaga na Gasogi United igitego 1-1 muri Gicurasi, hari abafana ba Rayon Sports batishimiye uko umunyezamu Kwizera Olivier yitwaye kuri penaliti yavuyemo igitego cyo kwishyura.

Gusa, ibyo ntacyo byari bitwaye cyane, ahubwo icyatumye bamwe batangira kumutera icyizere ni uburyo yatorotse umwiherero w’iyi kipe mu Nzove, ajya kuvugana n’andi makipe byavuzwe ko ari Police FC na APR FC.

Muri uko gutoroka ni bwo Kwizera yumvikanyeho ubusinzi no gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi kugeza ubwo yatabwaga muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, muri Kamena.

Ku wa 6 Nyakanga, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhanishije igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma y’uko we na bagenzi be barindwi bahamijwe icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi mu gihe kuri uyu wa 22 Nyakanga, ari bwo yatangaje ko atazakomeza gukina umupira w’amaguru kuko hari ibindi agiye gukora.

Kuri ubu, yavugwaga mu makipe arimo APR FC, AS Kigali na Rayon Sports yari amazemo umwaka umwe nyuma yo kuva muri Gasogi United.

Kwizera Olivier w'imyaka 27, yatangaje ko yasezeye gukina umupira w'amaguru kuko hari ibindi agiye gukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .