Yitabaje Minisports na FERWAFA ngo Amavubi arenganurwe mu mukino yatsinzwemo na Guinea

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Gashyantare 2021 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Niyonzima Sympatique Samuel uri mu batarishimiye imisifurire yaranze umukino w’u Rwanda na Guinea muri CHAN 2020, yasabye inzego zirimo Minisiteri ya Siporo na FERWAFA kuregera Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) zisaba kurenganurwa.

Uyu mukino wa ¼ cya CHAN 2020 wabaye ku Cyumweru, u Rwanda rugatsindwa igitego 1-0, wavuzweho byinshi, aho bamwe bashinje umusifuzi w’Umunya-Maroc, Samir Guezzaz, kubogamira kuri Guinea.

Niyonzima Samuel ni umwe mu batishimiye ibyemezo byawufatiwemo, yiyemeza kwandika ibaruwa isaba ko Minisiteri ya Siporo na FERWAFA byatanga ikirego muri CAF bisaba kurenganurwa.

Muri iyi baruwa IGIHE yabonye, Niyonzima yagize ati “Mbandikiye mbasaba ko twe nk’Abanyarwanda mwadufasha kudutangira ikirego kuko tutanyuzwe n’imisifurire kandi nk’uko mwabibonye mu mukino twe tukaba duhamya tudashidikanya ko umutoza wa Guinea hari uko yaba yaganiriye na komiseri w’umukino.“

Mu mpamvu ebyiri yashingiyeho yemeza ko u Rwanda rwibasiriwe kuri uyu mukino harimo kuba umutoza Kanfory Lappé Bangoura yaragaragaye asuhuzanya n’uwo yise komiseri w’umukino, bityo bikaba byarahaga Guinea amahirwe.

Ikindi ni uko “Bidatinze, umunyezamu w’u Rwanda [Kwizera Olivier] yahise ahabwa ikarita itunguranye nyamara muri mashine ishinzwe gukemura impaka [VAR] ntaho bigaragara ko byibuze wenda yakoze ku mukinnyi, ibyo bikaba bigaragaza akarengane u Rwanda rwagiriwe mu misifurire.”

Yasabye ko hakwitabazwa Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) byananirana iki kirego kikagezwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Imisifurire yaranze umukino w’u Rwanda na Guinea yavugishije abatari bake

Niyonzima Sympatique Samuel yasabye Minisiteri ya Siporo na FERWAFA gutanga ikirego kubera imisifurire yaranze umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Guinea muri CHAN 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .