Yanga SC yanze ubutumire bwo kwitabira CECAFA Kagame Cup mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Kamena 2019 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Yanga SC yo muri Tanzania yasubije Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA, ko itakitabiriye ubutumire yari yahawe muri CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha.

U Rwanda ruzakira iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame ku nshuro ya gatandatu guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019. Iyi mikino izabera mu turere twa Huye, Rubavu no mu Mujyi wa Kigali.

Yanga SC yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya Tanzania, yari yatumiwe muri iyi mikino kugira ngo izazane na Simba SC yegukanye shampiyona y’iwabo muri iri rushanwa.

Iyi kipe yamaze gutangaza ko itazitabira ubutumire bitewe n’uko hari abakinnyi benshi basoje amasezerano bakayivamo abandi bakaba barahawe akaruhuko mbere yo gutangira kwitabira umwaka utaha w’imikino, bivugwa ko byayigora kubona abakinnyi bahagije bakina CECAFA Kagame Cup.

N’ubwo itazitabira, Yanga SC yashimiye Ubunyamabanga bwa CECAFA bwari bwayitumiye, ivuga ko yiteguye kuzitabira mu marushanwa ataha.

Iyi kipe iheruka kugura Sibomana Patrick wakiniraga Mukura Victory Sports ndetse na Issa Bigirimana wakiniraga APR FC.

Yanga SC ibaye ikipe ya gatatu itangaje ko itazitabira CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda, nyuma ya Simba SC ikinamo Kagere Meddie na Haruna Niyonzima ndetse na Aigle Noir yo mu Burundi.

CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka yatumiwemo amakipe nka Zesco United yo muri Zambia, AS Vita Club na Daring Club Motema Pembe (DCMP ) zo muri Congo Kinshasa.

Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati birimo u Rwanda, Kenya, Burundi, Djibouti, Eritrea, Sudan, Somalia, Sudan y’Epfo, Ethiopia, Uganda, Tanzania na Zanzibar.

Yanga SC iheruka mu Rwanda mu mwaka ushize ubwo yatsindwaga na Rayon Sports mu matsinda ya CAF Confederation Cup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza