00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yacuruje agataro ngo dukunde tubeho- Migi avuga kuri nyina washyinguwe(Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2021 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi we wapfuye mu ntangiriro z’iki cyumweru, Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, yavuze ko nyina yageze aho gucuruza agataro kugira ngo akunde ashakire ubuzima bwiza abana be ariko akaba yarapfuye batabashije kumwitura uko bikwiye.

Inkuru y’urupfu rwa Bandirimbako Pascasie yamenyekanye ku wa Mbere, tariki 1 Ugushyingo 2021.

Mama Gatete nk’uko bamwitaga, yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa ku wa Kane, tariki 4 Ugushyingo 2021, mu Irimbi ry’i Nyamirambo.

Uyu muhango wabanjirijwe no kumusezeraho bwa nyuma byakorewe aho yari atuye mu Kagari ka Mumena, mu Murenge wa Nyakabanda, bikomereza ku rusengero yasengeragaho na rwo ruri muri aka Kagari.

Wari witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo inshuti z’umuryango wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi, ababa mu gice cy’imikino, cyane cyane abakunzi b’amakipe nka APR FC na Kiyovu Sports yakiniye.

Bamwe mu batoza b’amakipe atandukanye yo mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri, bari baje gutabara Migi.

Ubwo uyu mukinnyi wa KMC yo muri Tanzania yaganiraga na IGIHE, yavuze ko nyina yakoze ibishoboka byose ngo bakunde babeho neza.

Migi yashegeshwe n’agahinda gakomeye yatewe no kubura umubyeyi we atageze ku ntego yo kumwitura bihagije ubutwari yagaragaje, akemera guca mu buzima bugoye ariko we n’abavandimwe be bagakura ndetse bakavamo abagabo n’abagore bahagaze bwuma.

Bandirimbako Pascasie wari ufite imyaka 63 y’amavuko, ngo yari asanzwe agira uburwayi bw’umutima. Yajyanwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ku Cyumweru, tariki 31 Ukwakira 2021, ubwo yari avuye gusenga ngo kuko yumvaga atameze neza mu mubiri.

Akigera kwa muganga, bagerageje kumwitaho ariko ntibyamaze amasaha menshi aza gushiramo umwuka.

Nyuma yo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi we washyinguwe mu cyubahiro, Miggy yagize ati ”Mama wanjye yakoze ibishoboka byose nk’uko mwagiye mubyumva mu mateka yanjye y’ahahise. Twabayeho nabi, navuga ko mu gihe nari ntangiye umwuga wo gukina umupira w’amaguru ntazi ko wenda nzawugiriramo ibihe byiza ndetse ntazi ko nzaba umukinnyi ukomeye cyangwa ko umupira uzantunga, bimwe umuntu aba akina umupira wo mu muhanda, Mama wanjye yacuruzaga agataro. Ibyo byose yabikoraga kugira ngo tubeho.“

Yakomeje agira ati “Numvaga igihe cyari kigeze ko Mama wanjye yari akwiye kuba yakwicara agatuza, nanjye nkaba ngeze aho kuba namushimira ibyo yadukoreye. Urumva ko ari umuntu wabaye mu bihe bikomeye, aremera aravunika, arigomwa kugira ngo tubeho. Natwe Imana iza kuduha gutera intambwe, tubaho tugira umuryango, tubona akazi. Igihe cyari kigeze ngo Mama mu myaka ye y’izabukuru yicare tumushimire ibyo yadukoreye ariko Imana yamukunze kuturusha.“

Uyu mukinnyi kandi yashimiye cyane inshuti n‘abavandimwe baje gutabara umuryango wabo no kuwufata mu mugongo.

Yakomeje avuga ko ashimira cyane abakunzi ba APR FC n‘aba Kiyovu Sports, cyane ko akiyumva nk‘umunyamuryango w‘iyi kipe y‘Ingabo yakiniye igihe kirekire kandi yamugejeje kuri byinshi.

Uretse kwitangira abana be, Miggy yavuze ko igihe cyose nyina yamushishikarizaga gusenga ndetse yifuzaga kuzabona uyu mukinnyi umunsi umwe yarabaye umuvugabutumwa ubwiriza mu rusengero, ariko akaba yapfuye atarabigeraho.

Migi uherutse gusezera mu Ikipe y‘Igihugu ‘Amavubi’, yavuze ko buri gihe iyo yabaga afite umukino kuva agikina mu Rwanda, yahamagaraga Mama we akamusaba kumusabira ngo umukino uze kumugendekera neza atahukane intsinzi. Yavuze kandi ko ijambo ryakundaga kugaruka mu kanwa k’uyu mubyeyi, ari kumusaba gusenga no guhora ashimira Imana cyane.

Bamwe mu baturanyi ba nyina wa Migi, bavuze ko yari umubyeyi ubanira neza buri wese uhereye ku bakiri bato kugeza ku bakuru ndetse yanareraga abana b’impfubyi.

Uyu mubyeyi yasize abana icyenda barimo abahungu batandatu n’abakobwa batatu, n’abuzukuru 15.

Muri 2019, ni bwo nyirakuru wa Migi yapfuye.

Migi yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC, aho yageze mu 2007 avuye muri Kiyovu Sports mu gihe yakuriye muri La Jeunesse FC.

Yakiniye andi makipe yo hanze y’u Rwanda arimo Gor Mahia yo muri Kenya, Azam FC yo muri Tanzania na KMC yo mur icyo gihugu, ari na yo abarizwamo uyu munsi.

Murumuna we, Mbonyingabo Régis, akinira Kiyovu Sports nyuma yo kuva muri Etincelles mu gihe kandi yakiniye na Musanze FC.

Umubyeyi wa Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi' yasezeweho bwa nyuma ku wa Kane, tariki ya 4 Ugushyingo 2021
Migi yavuze ko nyina yacuruje agataro kugira ngo we n'abo bavukana babashe kubaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .