00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wenger yavuze ku mpano yahaye Perezida Kagame, umuti wa siporo y’u Rwanda no kuri Arteta utoza Arsenal

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Umufaransa wahoze ari Umutoza w’Ikipe ya Arsenal, Arsène Wenger, yavuze ko ubwo yavaga muri iyi kipe mu 2018, igihe cye cyari kitaragera kuko yari agifite imishinga myinshi.

Uyu mugabo wamaze imyaka 22 atoza Arsenal kuva mu 1996, kuri ubu ni Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri FIFA.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Arsène Wenger yari mu Rwanda, aho yageze ku nshuro ya mbere, yitabiriye Inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM- Umwezi, Wenger yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwe mu Rwanda n’uburyo yahabonye.

Ati “Uko nabibonye, ni byiza mufite igihugu cya siporo. Navuganye na Perezida wanyu. Ubona ashaka kuzamura siporo. Hari na byinshi tuzakomeza gukorana.”

Yakomeje asobanura impamvu yahaye umwenda wa Arsenal Perezida Paul Kagame, ndetse yongera gushimangira ko ari umuyobozi ukunda Siporo cyane kandi anayishyigikira.

Ati “Namuhaye umwenda wanjye wa Arsenal kubera ko ari umukunzi wayo. Ikindi ni uburyo agira urugwiro. Namushimiraga ko yahisemo ikipe nyayo. Ibindi ni ibisanzwe byo kuganira, ni umugabo mwiza kuko nzi amwe mu mateka make y’Igihugu cyanyu.”

Arsène Wenger yakomeje ashimira u Rwanda ku ntambwe rumaze gutera rwiyubaka kandi mu myaka 27 ishize cyari igihugu cyari gikeneye kwiyubaka mu ngeri zitandukanye.

Uyu mufaransa ufite izina rinini mu mupira w’amaguru w’Isi, yakomeje asobanura uburyo umushinga w’iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika ushoboka mu gihe abantu baba bafatanyije ndetse avuga n’aho gushyira imbaraga.

Ati “Mu kuri nabivuga mu magambo make. Icya mbere ni uburezi, ureba aho igihugu gihagaze, ukareba urwego umupira uriho, ariko igikomeye ni urwego rw’abatoza. Urwego igenamigambi ryanyu rifite, imishinga mufite, gahunda mushyiraho. Ibyo byose nibyo u Rwanda mukwiye kuba mutegura. Ndizera ko u Rwanda ari amahirwe menshi. Kuri ubu mufitanye ubufatanye na Arsenal na PSG. Ni amahirwe menshi. Bizabafasha kureba uko biriya bihugu byateye imbere bikora n’uko ariya makipe abikora.”

Yakomeje avuga ko muri FIFA aho akora, bafite inshingano zo kuzamura ubushobozi bw’abatoza kugira ngo nabo babashe gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’uyu mukino muri rusange.

Yavuze ko ibintu bitatu birimo uburezi, kwitabira amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru no gukurikiza amategeko ya FIFA byatuma umupira w’amaguru urushaho gutera imbere muri rusange.

Muri iki kiganiroi, Arsène Wenger yavuze ko mu myaka 22 yamaze muri Arsenal, yahagiriye ibihe byiza ariko kandi avuga ko yahavuye igihe kitaragera bitewe n’imishinga yari afite.

Ati “Oya. Kuko nari mfite imishinga myinshi muri iriya kipe. Twakoze byinshi, twubatse aho ikipe ikorera imyitozo, twubatse stade, twashyizeho uburyo bwiza bwo gukina. Twashyizeho uburyo bwo kuzamura abakinnyi bakomeye, ibyo byose ndibaza narabigezeho. Kuri ubu njya hirya no hino ku Isi ntembera, nkahura n’abafana benshi ba Arsenal. Ibyo byose binyereka ko twubatse ikintu gikomeye, guha agaciro abantu, gutanga amahirwe ku bana hirya no hino bagakina ku rwego rwo hejuru. Gushyiraho uburyo bwo gukina, nagerageje kubikora muri Arsenal.”

Abajijwe uko abona umutoza wa Arsenal uyu munsi, Mikel Arteta, niba ari we mwiza ikipe yari ikwiye mu bihe irimo, yasubije ko atari umutoza mubi kandi atanga icyizere, ndetse ko ashyigikiwe ku buryo agomba gushimangira ko akwiye kugumana Arsenal nk’umutoza mukuru.

Ku bijyanye no kuba ataraguze N’Golo Kanté ubwo yari muri Arsenal ahubwo agahitamo kugura Granit Xhaka, Wenger yasubije ko Kanté yahise agurwa na Chelsea yasaga nimutangurwana kandi avuga ko na Xhaka ari umukinnyi mwiza wabafashije kandi ukibafasha.

Wenger yasoje avuga ko ubwo yaguraga abakinnyi barimo Patrick Viera, Thierry Henry n’abandi, ari bwo yabashije kugira ikipe nziza mu myaka yose yamaze muri Arsenal.

Uyu Mufaransa w’imyaka 71 y’amavuko, afatwa nk‘inyenyeri y’umupira w’amaguru ku Isi bitewe n’izina yakoreye muri Arsenal akiri umutoza wayo bikanajya n’ubumenyi afite mu mupira w’amaguru muri rusange.

Arsène Wenger yavuze ko impamvu yahaye umwambaro wa Arsenal Perezida Kagame, ari uko azi ko asanzwe ari umukunzi wayo
Arsène Wenger yavuze ko bitewe n'amateka yari azi ku Rwanda, yashimishijwe cyane n'iterambere igihugu kimaze kugeraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .