Wayne Rooney yasezeye gukina agirwa umutoza mukuru

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Mutarama 2021 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Wayne Rooney yagizwe Umutoza Mukuru wa Derby County yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bwongereza ku masezerano y’imyaka ibiri n’igice.

Rooney w’imyaka 35, yari asanzwe ari Umutoza w’Agateganyo kuva ubwo Phillip Cocu yirukanwaga ku wa 14 Ugushyingo.

Guhabwa aka kazi bivuze ko Wayne Rooney yasezeye burundu ku gukina umupira w’amaguru.

Mu mikino icyenda yari amaze gutozamo Derby County, yatsinze itatu, anganya indi ine.

Yagize ati “Ni ibyishimo gutera ikirenge mu cya Brian Clough, Jim Smith, Frank Lampard na Phillip Cocu. Nari mbizi ko muri Derby hari umwanya ungenewe.”

Rooney yatangiye gukina umupira w’amaguru nk’umunyamwuga muri Kanama 2002 ubwo yari afite imyaka 16 ndetse yatsindiye Everton ikina na Arsenal, mbere y’uko yuzuza imyaka 17.

Nyuma yo kwigaraza muri Euro 2004, yaguzwe na Manchester United kuri miliyoni 27£, aba umukinnyi ukiri muto uhenze mu mateka ya ruhago ku Isi.

Mu myaka 13 yakiniyemo Manchester United, yayifashije kwegukana ibikombe bitanu bya Premier League, Champions League, FA Cup na League Cup eshatu.

Nubwo nta gikombe yigeze ahesha u Bwongereza, Rooney yakuyeho agahigo ka Sir Bobby Charlton ko gutsindira iki gihugu ibitego 49 mbere yo gusezera mu mikino mpuzamahanga muri Kanama 2017.

Yakinnye umukino we wa nyuma muri Three Lions ubwo u Bwongereza bwahuraga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mukino wa gicuti wabaye mu Ugushyingo 2018, amaze kubutsindira ibitego 53 mu mikino 120.

Nyuma yo gukinira Everton ku nshuro ya kabiri, Wayne Rooney yerekeje muri DC United mbere yo kujya muri Derby muri Mutarama 2020 nk’umukinnyi n’umutoza ku masezerano y’amezi 18.

Yasezeye gukina afite agahigo ko kuba ari we mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya Premier League n’ibitego 208.

Wayne Rooney yakiniye Everton inshuro ebyiri
Mu 2004, yaguzwe na Manchester United ku kayabo ka miliyoni 25£
Wayne Rooney ni we watsindiye u Bwongereza ibitego byinshi
Wayne Rooney n'umugore we, Coleen, bifotozanya n'abana babo barimo Kai, Klay, Kit na Cass
Rooney yagizwe umutoza mukuru wa Derby

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .