Visit Rwanda yahaye amatike ya VIP abafana ba Arsenal, David Luiz yishimira igitego nk’ingagi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Ukwakira 2019 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru, Visit Rwanda ifitanye ubufatanye na Arsenal bugamije kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari, yahaye abafana b’iyi kipe amahirwe yo gusobanukirwa byinshi bijyanye no kwita ku ngagi ndetse n’ubukerarugendo bwa zo.

Muri iki gikorwa cyabereye ku kibuga cya Arsenal, Emirates Stadium, abafana bagerageje amahirwe yabo yo gutsindira amatike yo kwicara mu myanya y’icyubaho (VIP) ku mikino ya Arsenal, umwambaro mushya w’iyi kipe usinyweho ndetse n’usanzwe, binyuze mu irushanwa bakoze ryo gutsinda ibitego byitiriwe ingagi “GorillaGoals”.

Muri iri rushanwa, umufana yateraga umupira ahabugenewe, yabasha kuwinjiza, agahabwa kimwe muri ibi bihembo byatanzwe na Visit Rwanda ndetse bamwe muri aba baboneyeho kwifotozanya n’ikirango ‘Mascot’ cya Visit Rwanda kigaragaza ingagi.

Aba bafana kandi basobanuriwe byinshi ku bijyanye n’ingagi zo mu Rwanda, gahunda yo kuzongera aho ziba n’uburyo zikomeje kurindwa. Iyi gahunda ikaba yaratumye kugeza ubu ingagi zo mu Birunga zariyongereye kurusha ubundi bwoko bwazo ku Isi.

Umwe mu bafana bakoze aya marushanwa ya Visit Rwanda, yashimishijwe n’iki gikorwa.

Ati” Ni byiza cyane kubona ibyo u Rwanda ruri gukora. Ndatekereza ko ingagi ari nziza, biragaraga ko David Luiz yagize ibihe bidasanzwe.”

Igikorwa cya #GorillaGoals cyateguwe na Visit Rwanda mu Mujyi wa Londres cyaje nyuma yaho David Luiz abaye umukinnyi wa mbere ukina mu ikipe ya mbere ya Arsenal, usuye u Rwanda nyuma y’uko hatangijwe ubufatanye bw’impande zombi mu mwaka ushize.

Abandi basuye u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda ni abanyabigwi b’iyi kipe barimo Alex Scott, Tony Adams na Lauren bitabiriye ibirori byo Kwita Izina bakanasura Pariki y’Ibirunga.

Umuyobozi Mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kariza, yavuze ko u Rwanda rufite umwihariko mu bukerarugendo ndetse bashimishijwe no kwifatanya n’abafana ba Arsenal mu Bwongereza binyuze muri Visit Rwanda.

Ati” U Rwanda rufite ibintu byinshi kandi byihariye mu bukerarugendo- kuva ku kurira imisozi ujya kureba ingagi zo mu birunga aho ziba, ukareba ibiyaga bihari n’amagana y’ubwoko bw’inyoni zo mu ishyamba.”

“Twishimiye gusangira ibyiza by’igihugu cyacu n’abafana ba Arsenal kandi twabatumiye ngo bazasure u Rwanda mu biruhuko byabo bitaha. Twanejejwe kandi no kuba ikirango cyacu cy’ingagi nka Visit Rwanda cyahuye na Gunnersaurus (icya Arsenal)- bikunga ubumwe bushya!”

Arsenal yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, yaraye ikinnye na Crystal Palace mu mukino wabereye kuri Emirates Stadium, amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Nyuma y’igitego cya mbere cyatsinzwe na Sokratis Papastathopoulos ku munota wa karindwi, David Luiz yatsinze icya kabiri ku wa cyenda, acyishimira yikomanga mu gatuza nk’uko ingagi zibikora.

Arsenal iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 16 nyuma y’imikino 10 imaze gukinwa muri Premier League.

Mascot ya Visit Rwanda yahuye na Gunnersaurus ya Arsenal
Abafana ba Arsenal batsindiye ibihembo bitandukanye birimo imyambaro y'ikipe n'amatike ya VIP binyuze mu irushanwa ryakoreshejwe na Visit Rwanda
Abafana batsindaga ibitego byitiriwe ingagi
Visit Rwanda yifatanyije n'abafana ba Arsenal mu Mujyi wa Londres kuri iki Cyumweru
Mascot ya Visit Rwanda igaragaza ingagi, yahuye na Gunnersaurus ya Arsenal
David Luiz uherutse mu Rwanda aho yasuye ingagi mu Birunga, yishimiye igitego cya kabiri cya Arsenal, yikomanga mu gatuza nk'uko zibigenza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza