Vision 2020 FC yatsinze AJSPOR FC mu mukino watangiwemo ubutumwa bwo kurwanya ruswa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 10 Ukuboza 2017 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’abayobozi bakuru b’igihugu, Vision 2020 FC, yatsinze iy’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino (AJSPOR) ibitego 2-0 mu mukino wahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Ukuboza 2017, wateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi rwanatanze ubutumwa bushishikariza abantu kwirinda no kurwanya ruswa.

Ku wa Gatanu nibwo mu Rwanda hasojwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyakorewemo ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro mu Turere twa Musanze, Gasabo, Huye, Bugesera na Karongi; kuri radio na televiziyo, ubutumwa bwanyujijwe muri siporo ya Car Free Day n’ibindi.

Vision 2020 igizwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida wa Sena, Makuza Bernard ni yo yihariye umukino ndetse iza gutsinda AJSPOR 2-0.

AJSPOR yari igizwe n’abanyamakuru barimo Hitimana Jean Claude ukorera Flash FM&TV; Kamasa Peter wa The New Times; Mucyo Anta; Jah d’Eau Dukuze wa Ruhago Yacu; Karangwa Jules wa Radio/TV 10; Hakizimana Sadi wa VOA n’abandi ntiyahiriwe n’umukino w’uyu munsi.

Vision 2020 FC yatsindiwe na Kansiime Julius na Mudaheranwa Shan, yihimura kuko umukino waherukaga guhuza impande zombi, warangiye itsindiwe kuri penaliti.

Iyi kipe y’abayobozi yahembwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe AJSPOR yahawe ibihumbi 500 Frw.

Ubutumwa bwahawe abitabiriye uyu mukino bukubiye mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Uruhare rwawe ni ingenzi mu gukumira no kurandura ruswa.” Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa wizihizwa ku ya 9 Ukuboza buri mwaka.

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yavuze ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye yo kurwanya ruswa.

Yagize ati “Uyu ni umunsi mukuru ukomeye ugamije kutwigisha, kutwibutsa no kudutera imbaraga mu kurwanya ruswa. Abayitanga n’abayakira baba bari mu cyaha cy’umwijima, ntibaba bafite ubunyangamugayo. Kurwanya ruswa bigomba guhera mu mizi.”

Icyegeranyo ngarukamwaka gikorwa n’Umuryango Transparency Rwanda kigaragaza uko ruswa ihagaze, aho mu 2016 cyerekanye ko abaturage bangana na 15.4 % aribo bafite ubushake bwo kuyitangaho amakuru.

Umushinjacyaha Mukuru aherutse gutangaza ko kuva muri Kamena 2016 kugeza muri Kamena 2017, Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 113 ajyanye no kunyereza umutungo wa leta, aho ayanyerejwe ku byaha byose bifitanye isano na ruswa muri uwo mwaka ari miliyari enye na miliyoni 577.

Ubushakashatsi bwa Transparency International bwo mu 2016 bwashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu bigaragaramo ruswa iri ku gipimo cyo hasi.

Ikipe y'Abayobozi bakuru iyobowe na Perezida wa Sena, Makuza Bernard (iburyo) niyo yatsinze umukino
Abanyamakuru ntibahiriwe n'umukino wo kuri uyu wa Gatandatu
Ni umukino wateguwe mu rwego rw'ubukangurambaga mu kurwanya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza