00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Villarreal yegukanye Europa League itsinze Manchester United nyuma yo gutera penaliti 22 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Villarreal yo muri Espagne yegukanye igikombe cya Europa League cy’uyu mwaka w’imikino itsinze ku mukino wa nyuma Manchester United yo mu Bwongereza kuri penaliti 11-10, ni nyumyo y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota 120 yakiniwe i Gdańsk muri Pologne ku wa Gatatu.

Umunyezamu wa Manchester United, David De Gea, ni we wahushije penaliti muri 22 zatewe, aho yateye iya nyuma, ikurwamo na Gerónimo Rulli wari umaze kumutsinda iya 11.

Amakipe yombi yageze muri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe ndetse no mu yindi 30 y’inyongera.

Abakinnyi 20 bose bari imbere mu kibuga, batsinze penaliti zabo zose ndetse uyu mukino wa nyuma ni wo wageze kuri uru rwego mu marushanwa yose ya UEFA.

Gutsinda uyu mukino byahesheje Villarreal igikombe cya mbere mu mateka yayo mu gihe umutoza wayo, Unai Emery, wigeze gutoza Arsenal, yabaye uwa mbere wegukanye Europa League inshuro enye, atambutse kuri Giovanni Trapattoni.

Mu mukino utagaragayemo uburyo bwinshi bugana mu izamu, iyi kipe yo muri Espagne ni yo yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Gerard Moreno n’umutwe ku munota wa 29, hari ku mupira uteretse watewe na Dani Parejo nyuma y’ikosa ryakozwe na Edinson Cavani.

Manchester United yishyuye ku munota wa 55, ku gitego cyinjijwe na Cavani warobye umunyezamu Rulli bari begeranye , ku mupira wavuye kuri Scott McTominay nyuma yo gusubizwa mu izamu na Marcus Rashford.

Rashford yahushije uburyo bukomeye bwari gufasha Manchester United gutsinda umukino ku munota wa 69, aho yacomekewe umupira uvuye mu ruhande rw’iburyo na Bruno Fernandes, arobye umunyezamu Rulli, umupira uramutenguha ujya ku ruhande.

Mu gihe iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye Villarreal yamaze gukora impinduka eshanu, Manchester United yakoze iza mbere mu minota 30 y’inyongera harimo ebyiri zakozwe kuri Juan Mata na Alex Telles bagiyemo ku munota wa nyuma, bagatera penaliti ebyiri zibanza.

Ni ku nshuro ya gatandatu Manchester United yananiwe gutsinda icyiciro cyo gutera penaliti inshuro zirindwi iheruka kukigeramo mu marushanwa yose. Inshuro imwe yagitsinze ni muri Nzeri 2019 ubwo yasezereraga Rochdale muri League Cup.

Kwegukana Europa League y’uyu mwaka bivuze ko Villarreal ari yo izakina umukino wa UEFA Super Cup uzayihuza n’ikipe izatwara UEFA Champions League ku wa Gatandatu hagati ya Manchester City na Chelsea. Super Cup izakinwa tariki ya 11 Kanama 2021.

Paul Pogba atera umupira n'umutwe ariko ukajya hejuru y'izamu
Marcus Rashford yahushije uburyo bukomeye mu gice cya kabiri ku mupira yarobyemo umunyezamu Rulli, uramutenguha ujya ku ruhande rw'izamu
Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer, akomeje gutegereza igikombe cya mbere muri iyi kipe yigeze gukinira
Gerónimo Rulli yarokoye Villarreal ku mupira wari witsinzwe na kapiteni wayo Raul Albiol mu gice cya mbere
Scott McTominay aterana umupira umukinnyi wa Villarreal
Gerard Moreno atsindira Villarreal mu gice cya mbere
Umunyezamu David De Gea ntiyashoboye kugarura umupira watewe na Moreno nubwo abakinnyi ba Manchester United bamwe bibwiraga ko uyu mukinnyi wa Villarreal yarariye
Gerard Moreno yishimira igitego cyafashije ikipe ye kuyobora umukino
Edinson Cavani yishyuriye Manchester United mu minota ya mbere y'igice cya kabiri
Cavani, Greenwood na Rashford bishimira igitego cya Manchester United
Gerónimo Rulli akuramo penaliti yatewe na David De Gea
Abakinnyi ba Villarreal bihutiye kujya gushimira Rulli wakuyemo penaliti ya De Gea
Abakinnyi ba Manchester United bacitse intege nyuma yo gutsindwa umukino wa nyuma, imyaka ikaba ine nta gikombe
David De Gea yarebaga hasi ubwo yari avuye gufata umudali w'umwanya wa kabiri
Abakinnyi ba Villarreal bishimira igikombe cya mbere begukanye ku rwego rw'u Burayi
Villarreal izakina UEFA Super Cup aho izahura n'ikipe izatwara UEFA Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .