Video y’umunyezamu wa APR FC yambaye ubusa yavugishije benshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Mata 2019 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’Umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ n’ikipe ya APR FC, Kimenyi Yves, amugaragaza ari mu bwogero yambaye ubusa bigaragara ko ari nk’umuntu baganiraga bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho.

Aya mashusho akimara kujya hanze, abantu benshi mu matsinda ya WhatsApp bayavuzeho cyane bibaza ukuri kwayo, niba koko ari uyu mukinnyi wayashyize hanze.

Hari n’abandi bamunenze bavuga ko mu bigaragara ibyo yakoze ari amahano kuko bitari bikwiye kuba yakoherereza umuntu amashusho ye yambaye ubusa.

Nyuma kandi hasakaye ubutumwa bugaragaza ko ari nk’abantu bakwirakwije aya mashusho babigambiriye kuko bwabwiraga abantu ko bareba ibyo uyu mukinnyi akora ahemukira abakiri bato.

Aya mashusho yafashwe na telefone areshya n’amasegonda 43. IGIHE yagerageje kuvugana n’uyu mukinnyi isanga telefoni ye itari ku murongo.

Kimenyi Yves umaze imyaka itatu ari mu banyezamu APR FC igenderaho, yitwaye neza mu mpera za shampiyona ya 2016/17 ndetse agaragaza ubushobozi bwe mu mikino y’igikombe cy’Amahoro mu 2017 kugeza ku mukino wa nyuma ari mu izamu ubwo ikipe ye yacyegukanaga itsinze Espoir FC igitego 1-0.

Yatangiye kwifashishwa mu ikipe y’igihugu Amavubi mu mpera za 2017, ahamagarwa mu mikino itandukanye irimo CECAFA y’ibihugu, CHAN 2018 ndetse n’imikino y’ikipe nkuru mu gushaka itike ya CAN 2019, aho yabanje mu izamu mu mikino ine muri itandatu Amavubi yakinnye.

Kimenyi Yves afatira APR FC yitegura guhura na Rayon Sports muri shampiyona
Kimenyi Yves asanzwe ari umunyezamu w'ikipe ya APR FC
Kimenyi Yves ku mukino Amavubi yanganyijemo na Guinea kuri Stade ya Kigali

Amafoto: Julius Ntare


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza