Uwasifuye umukino wahuje APR FC na AS Maniema yahawe uzahuza Rayon Sports na Al-Hilal Club

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Kanama 2019 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Umunya-Kenya Anthony Ogwayo wari mu Rwanda mu kwezi gushize, aho yayoboye imikino ya CECAFA Kagame Cup, ni we wahawe kuzasifura umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzahuza Rayon Sports na Al-Hilal Club yo muri Sudani.

Uyu mukino ubanza uzabera i Kigali tariki ya 9 z’uku kwezi, uzayoborwa na Anthony Ogwayo, aho azaba abafatanya na bene wabo barimo Gilbert Kipkoech Cheruiyot, Samuel Kuria na Andrew Juma Otieno mu gihe komiseri w’umukino azaba ari Habimana Aimable, usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Burundi.

Anthony Ogwayo ni umwe mu basifuzi 23 basifuye CECAFA Kagame Cup yabereye i Kigali, aho yanayoboye umukino wa ¼ APR FC yasezerewemo na AS Maniema kuri penaliti.

Si ubwa mbere uyu musifuzi azaba asifuriye ikipe yo mu Rwanda mu mikino yo ku rwego rwa Afurika kuko mu 2014, yasifuriye AS Kigali ihura na Académie Tchité y’i Burundi mu mukino wo kwishyura wabereye i Bujumbura, amakipe yombi akanganya igitego 1-1.

Anthony Ogwayo yasifuriye kandi Rayon Sports ubwo yahuraga na Panthère du Ndé mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup mu 2015 kuri Stade Amahoro.

Rayon Sports yasezereye iyi kipe yo muri Cameroun iyitsinze igitego 1-0 muri buri mukino.

Umukino wo kwishyura wahawe abanya-Somalia

Hassan Mohmed uva muri Somalia ni we uzasifura umukino wo kwishyura uzabera i Khartoum muri Sudani nyuma y’ibyumweru bibiri.

Uyu musifuzi azafatanya n’abandi banya-Somalia barimo Hamza Hagi, Suleyman Bashir na Nur Muhudin Muhudin mu gihe Luleseget Begashaw azaba ari Komiseri w’umukino.

Rayon Sports iheruka gutsinda Gitikinyoni FC ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti, izakina undi mukino kuri uyu wa Gatanu ihura na AS Kigali mu gihe kandi iteganya guhura na Villa SC ku Cyumweru niba nta gihindutse.

Al-Hilal SC yo izakina na Gor Mahia kuri uyu wa Gatanu, na yo yitegura guhura na Rayon Sports.

Umunya-Kenya Anthony Ogwayo ni we wahawe kuzayobora umukino wa Rayon Sports na Al Hilal-Club i Kigali
Abafana ba APR FC ntibiyumvishije uburyo Ogwayo atatanze penaliti ubwo Mugunga Yves yagushwaga mu rubuga rw'amahina, bikarangira AS Maniema ibasezereye muri CECAFA Kagame Cup
Anthony Ogwayo yaherukaga gusifurira Rayon Sports mu 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza