Kwamamaza

Maso watozaga ikipe ya Polisi yerekeje muri Gicumbi FC

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 15:30' na Philbert Hagengimana


Nshimiyimana Maurice bita Maso wari umutoza wungirije muri Police FC yerekeje muri Gicumbi FC iherutse gucutswa n’Akarere ndetse ihita itangira kwitabaza abaturage.

Maso agiye muri Gicumbi gusimbura Ruremesha Emmanuel wahoze ayitoza werekeje muri Etincelles.

Mu kiganiro na IGIHE ku murongo wa telefoni, Maso yagize ati “Ni byo twamaze kumvikana, ariko sindasinya. Twaraganiriye, tureba ibibazo bihari n’inzira zo kubikemura.”

Abajijwe bimwe mu byo baganiriye byatumye afata icyemezo cyo kwerekeza muri Gicumbi, Maso yagize ati “Zimwe mu ngamba twavuze zirimo nko gukoresha abakinnyi bajyanye n’ubushobozi bw’ikipe, dushingiye ahanini ku bakomoka muri aka gace kugirango n’abaturage bayiyumvemo batange umusanzu wabo.”

Akomeza avuga ko intego ye nk’umutoza wa Gicumbi FC ari uguteza imbere umupira w’amaguru, kubaka ikipe ifite icyerekezo no kuyifasha kuguma mu cyiciro cya mbere.

Maso ahawe akazi muri Gicumbi FC nyuma y’ukwezi kumwe asezerewe muri Police FC yari amazemo imyaka ibiri yungirije umutoza Cassa Mbungo André nawe wirukanwe kubera umusaruro muke.

Uyu mutoza wanyuze mu makipe nka Musanze FC ategerejwe n’akazi gakomeye ko kongera kubaka Gicumbi FC yatakaje abakinnyi bayo bakomeye barimo rutahizamu Antoine Dominique werekeje muri Police FC, Rucogoza Aimable Mambo waguzwe na Bugesera FC ndetse na Nsengayire Shadad werekeje muri Etincelles.

Nshimiyimana Maurice 'Maso' agiye gutoza Gicumbi FC

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved