USM Alger yageze i Nairobi mu mwiherero w’iminsi 10 yitegura Rayon Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 9 Nyakanga 2018 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya USM Alger yo muri Algeria irabarizwa i Nairobi muri Kenya mu mwiherero w’iminsi 10 yitegura umukino wa gatatu mu matsinda ya CAF Confederation Cup, izahuramo na Rayon Sports tariki 18 Nyakanga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi kipe yarangije shampiyona yo muri Algeria ari iya kabiri n’amanota 54 inyuma ya CS Constantine yari ifite 57, kuri ubu ihanze amaso amarushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup, aho iyoboye itsinda D n’amanota ane ikurikiwe na Gor Mahia yo muri Kenya na Rayon Sports zifite abiri mu gihe Young Africans yo muri Tanzania ifite inota rimwe.

USM Alger irasabwa gutsinda Rayon Sports kugira ngo ikomeze kwiyongerera amahirwe yo gusohoka mu itsinda, mu gihe iyi kipe ihagarariye u Rwanda nayo izaba ishaka amanota yo mu rugo.

Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, USM Alger yari imaze iminsi yitoreza muri Tunisia, yageze muri Kenya, aho izakorera umwiherero w’iminsi 10 kugira ngo ibe inamenyera ikirere cyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi kipe ifite umutoza mushya, Thierry Froger, yazanye abakinnyi 26 ikaba itegereje na rutahizamu mushya ukomoka muri Congo Kinshasa, Prince Vinny Ibara Doniama, byari biteganyijwe ko ashyira umukono ku masezerano kuri iki Cyumweru. Gusa ntabwo iri kumwe na myugariro w’Umunyarwanda, Bayisenge Emery iheruka gusinyisha.

Biteganyijwe ko muri uyu mwiherero, USM Alger izakina umukino wa gicuti n’imwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya ushobora kuba tariki 13 Nyakanga mbere y’iminsi itatu ngo ihaguruke i Nairobi iza mu Rwanda.

Ku rundi ruhande Rayon Sports na yo ntiri mu kiruhuko kuko ikomeje guhangana mu marushanwa ya Cecafa Kagame Cup 2018, ari kubera muri Tanzania, aho kuri uyu wa Mbere igomba gukina na Azam Fc muri ¼ cy’irangiza. Ni umukino iramutse itsinze yabona amahirwe yo kwerekeza muri ½, yatsindwa igahita igaruka i Kigali kwitegura USM Alger.

Abakinnyi 26 ba USM Alger bari mu mwiherero

Zemmamouche, Mansouri, Berrafane, Sifour, Meftah, Mezeghrani, Benchikhoune, Chafaï, Hamra, Benyahia, Mexes, Cherifi, Benmoussa, Chita, Benkhemassa, Koudri, Benguit, Sayoud, Bouderbal, Meziane, Ardji, Yaya, Mahious, Benchaâ, Hamia, Benhamouda hakiyongeraho Prince Ibara uzabasangamo nyuma.

Bayisenge Emery (uwa kabiri uturutse ibumoso) ntari mu bakinnyi USM Alger yajyanye mu mwiherero
USM Alger izakore imyitozo muri Kenya inahakinire umukino wa gicuti mbere yo kuza mu Rwanda gukina na Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza