Kwamamaza

U Rwanda rwagumye ku mwanya wa 107 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA

Yanditswe kuya 20-10-2016 saa 13:56' na Manzi Rema Jules


Ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2016, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa 107 rwariho ubushize nyuma yo kutagira umukino mpuzamahanga n’umwe rukina.

Amavubi aheruka gukina tariki 3 Nzeli 2016 anganya na Ghana igitego kimwe kuri kimwe i Accra mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Gabon umwaka utaha. Kuva ubwo ntarongera gukina ndetse nta n’imikino ya gicuti ateganyirijwe mu minsi ya vuba dore ko yamaze gusezererwa mu marushanwa yose yaba no gushaka itike y’icy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya.

Ku mugabane wa Afurika, Côte d’Ivoire iracyayoboye, ikaba ku mwanya wa 31 ku Isi, ikurikiwe na Sénégal ya 32 na Algeria ya 35 mu bihugu 209 bishyirwa kuri uru rutonde.

Mu Karere, Congo Kinshasa yazamutse imyanya ibiri igera kuwa 49 ku Isi, Uganda yitegura kujya mu gikombe cya Afurika isubira inyuma imyanya irindwi ijya kuwa 72 naho Kenya izamuka imyanya icyenda ijya kuwa 85 ku isi.

Ku Isi Argentine imaze iminsi itsindwa umusubirizo iracyayoboye, ikurikiwe n’u Budage, Brazil, u Bubiligi, Colombia, Chile, u Bufaransa, Portugal, Uruguay na Espagne ya cumi.

U Rwanda rwagumye ku mwanya wa 107 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 10 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved