00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urushyize kera ruhinyuza intwari: Ikiganiro ‘Urukiko’ cyatitije benshi kikigarurira abandi kiri mu marembera

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 4 Kamena 2021 saa 02:34
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umwaka hatangijwe ikiganiro cy’imikino cyiswe “Urukiko” cyo kuri Radio 10, abanyamakuru bagikoraga batatanyijwe, banahindurirwa inshingano bashyirwa mu bindi biganiro.

“Urukiko” ni ikiganiro cy’imikino cyatangijwe mu mwaka ushize nyuma y’impinduka zakozwe kuri Radio 10 by’umwihariko mu biganiro by’imikino.

Iki kiganiro kiba saa Yine kugeza saa Saba, cyinjijwemo impinduka kuko cyakorwaga mu buryo bw’ikiganiro mpaka (débat) ndetse usanga abanyamakuru bagikora bavuga inkuru bamwe banga kwinjiramo cyane bitewe n’uburemere bwazo cyangwa kudashaka kwiteranya.

Uyu murongo wakunzwe na benshi mu bakurikiranira hafi siporo y’u Rwanda ndetse mu bushakashatsi bwakozwe na IGIHE mu Ugushyingo 2020 cyaje ku isonga mu biganiro bikunzwe mu Rwanda.

Igikundiro cyacyo cyanagaragariye mu magambo atandukanye amaze guhama kandi yaratangijwe n’abanyamakuru ba siporo kuri Radio 10. Aya arimo ubwino (ibimenyetso), kujya mu ntambwe 18 (kwishyira mu kaga), maajabu [amarorerwa], kumena umuceri [kuvuga ukuri kose] n’andi.

“Urukiko” kandi ruri no mu biganiro bya mbere byatangiye gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube, binafasha abatabasha kugikurikira ku mirongo ya FM.

Nubwo umurongo w’iki kiganiro hari abawishimiye bitewe no kumva ukuri batabwirwaga ahandi cyangwa kukabererekerwa, hari n’abakijunditse bikomeye.

Iki kiganiro gikorwa kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu guhera saa Yine kugeza saa Saba, kiyoborwa na Axel Horaho mu gihe abasesenguzi bacyo ari Kalisa Bruno Taifa, Kazungu Claver na Sam Karenzi nk’umuyobozi w’Ishami rya Siporo kuri Radio 10.

-  Imbaraga z’abiyitaga “abacamanza” zatatanyijwe

Urukiko rwatangiye mu mpera za Kamena 2020 ndetse amakuru yizewe ni uko kuva ku wa 1 Nyakanga 2021, rutazongera kumvikana rukoresha iri zina.

Usibye izina n’abagikoraga biyitaga abacamanza kubera izina ry’ikiganiro, batatanyijwe bashyirwa mu bindi biganiro bya siporo.

Mu kiganiro Urukiko cyo kuri uyu wa 4 Kamena 2021, aba banyamakuru bemeje bidasubirwa iby’izo mpinduka.

Sam Karenzi wari Umuyobozi wa Siporo kuri Radio 10 yagizwe Umuyobozi wa Radio ndetse ntazongera kumvikana kuri micro zayo; Bruno Taifa yakuwe mu kiganiro cya mu gitondo ajyanwa mu cya nimugoroba cya Ten Zone aho azakorana na Mugenzi Faustin mu gihe Jado Max bakoranaga azajya gukorana na Kazungu Claver na Horaho Axel mu kiganiro cyo ku manywa.

Sam Karenzi yavuze ko kuva mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, hari bamwe bazahindurirwa imirimo.

Yakomeje ati “Icya mbere ni ukwakira impinduka, ni ko ubuyobozi bwabyifuje, impinduka zibaho ni ubuyobozi bwacu bwafashe icyemezo.”

-  Rwagezwe intorezo kuva kera

Mu bihe bitandukanye, Ikiganiro “Urukiko” cyanenzwe ko kidakora mu buryo bw’umwuga bitewe n’umurongo wacyo.

Muri Gashyantare 2021, Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR) ryatangaje ko ryitandukanyije n’abanyamakuru bane bakorera Radio 10 kubera ko imikorere yabo itubahiriza amahame akwiye kubaranga nk’abanyamwuga mu itangazamakuru.

Ni itangazo ryashyizwe hanze rikurikira inama yabaye ku wa 12 Ugushyingo 2020, yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’itangazamakuru rya siporo zirimo Minisports, RGB, OGS, RURA, MHC na RMC, ikerekana inenge ziri muri iki kiganiro.

Muri iyo nama hanenzwe imikorere y’itangazamakuru rya siporo, abayitabiriye bakagaruka ku mvugo zidakwiriye zakoreshejwe mu itangazamakuru rya siporo.

Mu mwaka ikiganiro Urukiko kimaze gitangijwe, abagikoraga bavuze ko bahuye n’ibicantege byinshi ariko bakomeza guhangana nabyo.

Kazungu Clever yagize ati “Mu mwaka tumaze habayemo ibirego byinshi, twarezwe muri RMC ariko twe twagumye mu murongo wacu wo kuvugisha ukuri tudaciye ibintu ku ruhande.”

Sam Karenzi we yavuze ko mu gihe gishize byageze n’aho umuryango umuburira kuva mu kiganiro ariko arawutsembera.

Ati “Uyu mwaka ntiwari woroshye. Kugeza ubwo umuryango wicara ukavuga uti uri kurwana n’iki? Kugeza ubwo utangiye kujya mu bibazo. Mfite abavandimwe, mfite bakuru banjye baguye ku rugamba rwo kubohora igihugu. Niba baritanze, kuvuga ibitagenda neza muri siporo bibe intambara yatuma abantu batekereza ko umuntu yayiburiramo ubuzima?”

-  Radio 10 yasabwe guhindura izina ry’ikiganiro Urukiko kuva mu 2020

Mu Ukuboza 2020, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwasabye Radio 10 guterekeza ku izina ry’ikiganiro cyayo cya siporo cyiswe Urukiko.

Hari mu rubanza Munyakazi Sadate na Karenzi Sam bategetswemo gusabana imbabazi.

Mu Ugushyingo 2020 ni bwo habayeho guterana amagambo hagati ya Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports n’abanyamakuru ba Radio 10 bamusabiye kujyanwa i Iwawa.

Munyakazi Sadate yareze Radio 10 n’umunyamakuru wayo, Sam Karenzi, muri RMC. Yayishinje kurangwa n’ubunyamwuga buke by’umwihariko umunyamakuru wayo, Karenzi Sam, agakora ameze nk’umurwanya.

Radio 10 yagaragaje ko Munyakazi Sadate ari we wabanje kubibasira ku butumwa yanditse kuri Twitter, ahamagararira abantu ko badakwiye kuyamamazaho, bituma n’abanyamakuru bayo bamwadukira.

Icyo gihe Munyakazi Sadate na Sam Karenzi basabwe gusabana imbabazi nyuma yo gusanga impande zombi zarakoze amakosa.

Sam Karenzi yasabye imbabazi ku magambo yavuze, yihanangirizwa ku makosa yakoze ndetse asabwa gukora kinyamwuga mu gihe Munyakazi Sadate yagaragaje ko adashobora gusaba imbabazi avuga ko nta kosa yakoze.

Radio 10 yihanangirijwe ko idakwiye guha urubuga abantu bayivugiraho cyangwa bayikoraho bagamije guhangana.

Yasabwe kandi kongera gutanga imirongo migari ku kiganiro cyayo cya siporo no kongera gutekereza ku izina ry’ikiganiro cyayo cya siporo cyiswe ‘Urukiko’ kuko abenshi bacyumva bibwira ko ari umwanya wo guca imanza.

Nyuma yo gutangaza iby’impinduka zigiye kubaho mu kiganiro “Urukiko rwa Siporo’’, hari abaciye amarenga ko batazakomeza gukora kuri radio.

Kazungu Claver yavuze ko adashobora gukora ikiganiro cy’abasesenguzi babiri [we na Jado Max] mu gihe bamenyereye gukora ari batatu.

Sam Karenzi yavuze ko mu gihe hari abatazanyurwa n’imikorere ivuguruye biteguye kubarekura bagakomereza urugendo ahandi ndetse bagasimbuzwa.

Kazungu Claver yasubiye mu itangazamakuru abifatanya no kuba Umuvugizi wa APR FC. Yaciye amarenga ko nyuma yo ku wa 1 Nyakanga 2021 ashobora kutongera kumvikana kuri micro
Karenzi Sam wamenyekanye akorera Radio Salus, asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC. Kuri uyu yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wa Radio 10
Radio 10 yari imaze gutakaza abanyamakuru bagiye kuri B&B FM yazanye abarimo Kazungu (wa kabiri ibumoso), Bruno Taifa (wa kabiri iburyo) na Sam Karenzi (ubanza iburyo) bahasanga abarimo Horaho Axel (ubanza ibumoso)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .