Urukiko rwasubije Ahmad Ahmad ku buyobozi bwa CAF

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Mutarama 2021 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi abiri ahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Urukiko rwa Siporo ku Isi (TAS/CAS) rwemeje ko Umunya-Madagascar, Ahmad Ahmad, asubira ku mwanya wa Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Ahmad Ahmad yahagaritswe na FIFA mu Ugushyingo 2020 mu gihe cy’imyaka itanu nyuma y’uko uru rwego ruyobora umupira ku Isi rusanze yararenze ku mahame akwiye kumuranga nk’umuyobozi.

Nyuma y’uko uyu muyobozi yajuririye iki cyemezo cya FIFA mu mpera z’uko kwezi, kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwa Siporo ku Isi (CAS/ TAS) rwemeje ko akomeza inshingano ze nka Visi Perezida wa FIFA ndetse akaba na Perezida wa CAF.

Gusa, Ahmad ntiyemerewe kwiyamamariza kuyobora CAF mu matora azaba ku wa 12 Werurwe dore ko umwanzuro wa CAS waje nyuma y’uko Komite ya CAF ishinzwe imiyoborere n’iya FIFA ishinzwe igenzura, zahuye muri iki cyumweru zikemeza abakandida bujuje ibyangombwa.

CAS yavuze ko izumva ubujurire bwose bwa Ahmad Ahmad kuwa 2 Werurwe, ku buryo umwanzuro uzatangazwa mbere y’uko haba amatora ya perezida wa CAF kuwa 12 Werurwe 2021.

Yagize iti “Ibihano yafatiwe byo guhagarikwa na FIFA bizakomeza kubaho kugeza ubwo CAS izatangaza umwanzuro ntakuka.”

Kuri ubu, Ahmad Ahmad agomba gushaka uburyo hakurwaho inzitizi zimubuza kwiyamamaza kuko ibyo yajuririye muri CAS byari ibihano bya FIFA gusa.

Kugeza ubu abakandida bane bemerewe kwiyamamariza kuyobora CAF ni Jacques Anouma (Côte d’Ivoire), Patrice Motsepe (Afurika y’Epfo), Augustin Senghor (Sénégal) na Ahmed Yahya (Mauritania).

Ahmad Ahmad yemerewe gukomeza kuyobora CAF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .