Urujijo n’amacenga mu miyoborere ya Rayon Sports

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Kanama 2017 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports ubundi yari isanganywe komite eshatu ziyiyobora, zirimo iy’ ikipe, iy’umuryango n’iya Board (Inama y’Ubutegetsi) ariko kuwa 23 Nyakanga 2017 nibwo byamenyekanye ko bwose bwaseshwe kubera kutumvikana hashyirwaho inzibacyuho y’abantu batatu.

Komite ya Board yari ikuriwe na Ngarambe Charles, iy’Umuryango wa Rayon Sports ikuriwe na Kimenyi Vedaste naho iya Rayon Sports FC iyobowe na Gacinya Chance Denis n’abo bafatanyaga Imena za Rayon Sports zemeza ko ikipe ishingwa Ngarambe Charles, Gacinya Chance na Rudasingwa JMV.

Aba banahawe inshingano zo gutegura umwiherero uzahuza izi nzego zasenyuwe, abayobora amatsinda y’abafana n’Imena za Rayon Sports ukiga ku mategeko mashya yashyirwaho n’uko yajya akurikizwa, akavuyo no gusuzugurana bikarangira, mu gihe cy’ukwezi.

Gusa icyakomeje kuyobera abakunzi b’iyi kipe ikomoka i Nyanza ni uko bamwe mu bayobozi bahagaritswe, by’umwihariko uwahoze ari Umunyamabanga mukuru wayo, Gakwaya Olivier, bakomeje gukora imirimo yabo uko bisanzwe bakibaza niba nta kindi kibyihishe inyuma.

Uyu yakomeje kugaragara cyane mu bikorwa byo kugura no kugurisha abakinnyi, aho ariwe wagiye kuzana utahizamu ukomoka muri Mali, Alassane Tamboura n’umutoza Karekezi Olivier ndetse akaba ariwe wagaragaye asinyisha Umurundi, Bimenyimana Caleb Bonfils mu mpera z’iki Cyumweru.

Kugeza ubu haracyari iminsi 11 ku gihe cyatanzwe kugira ngo umwiherero ube wabaye ushyireho amategeko mashya, kuri bamwe mu bafana bakaba bifuza ko bitewe n’imikoranire itaragiye iba myiza hagati y’amakomite atatu yabaga ayoboye ikipe, hashyirwaho imwe.

Bimenyimana Caleb yasinye ari kumwe n'uwahoze ari umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza