Umuyobozi muri Ferwafa yeguye ashinja De Gaulle gutsikamira iterambere rya ruhago

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 17 Nzeri 2016 saa 07:12
Yasuwe : XX
0

Munyandamutsa Maurice wari ushinzwe Komisiyo y’iterambere ry’umupira mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, yeguye ku mirimo ye atangaza ko yasanze iri shyirahamwe nta cyerekezo rifite.

Munyandamutsa Maurice usanzwe ari umuyobozi w’ikipe ya ASPOR yo mu cyiciro cya kabiri, mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa ya tariki ya 5 Mutarama 2014, yatowere kuyobora Komisiyo y’iterambere ry’umupira w’ibanze n’umupira w’abana ahigitse Kayitsire w’Isonga ku majwi 25 kuri 12.

Uyu mugabo watorewe rimwe na Perezida wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle, atangaza ko ibyo yabonye muri iyi nzu iyobora ruhago bitandukanye n’ibyo yatekerezaga, none bikaba birangiye yeguye ku mirimo kuko gahunda zose yateguye zitigeze zijya mu buryo.

Mu ibaruwa ndende Munyandamutsa Maurice yandikiye Perezida wa Ferwafa, yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kwegura, ku mpamvu zo kutagira gahunda ihamye igenderwaho mu iterambere ry’umupira, ku itangwa ry’amasoko ritanoze, ku isesagura ry’umutungo no kudakura amasomo mu byahise.

Uyu yagize ati: “Ubwo twatorwaga natanze gahunda ishingiye mu kubaka no gushyigikira ibigo byigisha abana umupira ndetse no gutegura amarushanwa mu byiciro bitandukanye. Icyo gihe, nagenderaga ku cyizere watangaga cy’inkunga zinyuranye nkumva bishoboka”.

“Mu gihe gito ariko, wabivunjemo “Sport scolaire”, U15 none ubu wari ubigejeje ku Umurenge Youth U15, ariko na byo ntabwo nizera ko bizajya mu buryo kubera guhuzagurika”.

Munyandamutsa, yakomeje anatanga izindi mpamvu z’iyegura rye, zirimo ko Ferwafa isesagura umutungo mu bintu bidakwiye kandi umupira w’abakiri bato uri gusubira inyuma. Aha, akaba yikije ku buryo inama z’inteko rusange zikunda kujyanwa mu mahoteli ahenze hanze ya Kigali, nyamara hari aho zakorerwa ntibibahende.

Kuba haratekerejwe icyiciro cya kabiri gikinwa n’abatarengeje imyaka 20 gusa na cyo ngo ntabwo cyashimishije Munyandamutsa, mu gihe atananyuzwe n’uburyo itangwa ry’amasoko ryagiye rikorwa muri Ferwafa, cyane cyane ko na we yari umwe mu bagize akanama k’amasoko.

Iyi baruwa, Munyandamutsa Maurice akaba ayitanze mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nzeri, ari bwo Inteko Rusange ya Ferwafa iri buze guterana, ikazamara iminsi ibiri ibera muri Hotel La Palme i Musanze.

Munyandamutsa asanzwe ayobora ikipe ya Aspor
Ibaruwa yo kwegura kwa Munyandamutsa
Perezida wa Ferwafa yaje kugirwa umwere ku birego yaregwaga byo gutanga isoko mu buryo butemewe n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza