Kwamamaza

Pépinière FC yegukanye igikombe ariko umutoza wayo ari mu gihirahiro

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 07:19' na Manzi Rema Jules


Muhoza Jean Paul wafashije ikipe ya Pépinière kuzamuka mu cyiciro cya mbere ndetse akanayihesha igikombe itsinze Kirehe FC ku mukino wa nyuma, nta cyizere afite ko azagumana n’iyi kipe muri shampiyona y’umwaka utaha.

Pépinière yageze ku mukino wa nyuma w’icyiciro cya kabiri nta mukino n’umwe itsinzwe, kuri iki Cyumweru yatwaye igikombe itsinze Kirehe kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko amakipe yombi yarangije anganya ibitego 2-2 mu minota 90 y’umukino.

Kirehe FC yatsindiwe na Bizimungu Jean Pierre bita Kamoja na Sinagaye Elvis mu gihe Pépinière yatsindiwe na Rongaronga Prince na Mungarakarama washyizemo icya kabiri mu minota ya nyuma, umukino urangira ari ibitego 2-2.

Bagiye muri penaliti, Kirehe FC yahushije eshatu Pépinière ihusha ebyiri ihita yegukana igikombe na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda naho Kirehe FC ihabwa ibihumbi 500.

Nyuma yo kuzamura no guhesha iyi kipe y’i Muhanga igikombe, umutoza Muhoza Jean Paul yatangaje ko nubwo ageze ku ntego ze n’inzozi yari afite ariko ngo icyizere cyo gukomezanya nayo mu cyiciro cya mbere nta gihari.

Yagize ati “Byaba byiza kuri njye ariko na none bibaye ngombwa ko ngenda nk’umutoza ukiri na muto, aka ni akazi nkora ngakunze, najya n’ahandi ngakora ariko nibaramuka bangiriye icyizere nzakora akazi kanjye kandi neza.”

Pépinière yazamutse mu cyiciro cya mbere ishobora guhita yivanga na AS Muhanga itozwa na Abdou Mbarushimana yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri zigakora ikipe imwe ishobora guhabwa izina rya Muhanga FC ikaba ariyo izakina Azam Rwanda Premier League umwaka utaha.

Abakinnyi ba Pépinière bateruye umutoza wabo Muhoza Jean Paul bishimira igikombe bari bamaze gutwara
Pépinière bishimira igitego cya kabiri
Igikombe byarangiye gitashye i Muhanga
Wari umukino w'ishyiraniro
Kapiteni wa Pépinière FC ashyikirizwa igikombe
Byari ibyishimo kuri Pépinière FC nyuma yo gutwara igikombe
Rutahizamu wa Kirehe FC, Kamoja watsinze igitego cya mbere
Abakinnyi ba Kirehe FC bashimirwa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved