Umutoza wa Rayon Sports Olivier Karekezi yarekuwe

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Ukuboza 2017 saa 04:51
Yasuwe :
1 0

Nyuma y’ibyumweru bibiri birenga Umutoza wa Rayon Sports, Olivier Karekezi, atawe muri yombi, yarekuwe kuri uyu wa Gatandatu .

Tariki 15 Ugushyingo 2017, nibwo byamenyekanye ko Olivier Karekezi yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabukanga.

Havugwaga ko ibyo byaha bijyanye no kugambanira Ikipe y’igihugu Amavubi ngo itsindwe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2018.

Nyuma gato, abakinnyi ba Rayon Sports n’Amavubi barimo Yannick Mukunzi na Rutanga Eric babazwe ku byashinjwaga umutoza ariko nyuma y’umunsi umwe bararekurwa.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo byamenyekanye ko na Karekezi yarekuwe nk’uko n’Umunyamabanga uhoraho wa Rayon Sports Itangishaka King Bernard yabihamirije IGIHE.

Yagize ati “Nibyo nanjye bamaze kubimbwira ariko ndashaka kugerayo kukabonana amaso ku maso.”

Abajijwe niba uyu mutoza azakomeza kugirirwa icyizere akagumana iyi kipe, yavuze ko nta kindi kibazo afite cyatuma asimbuzwa bityo akazasubira mu kazi bisanzwe.

Nta makuru Polisi y’u Rwanda iratangaza ku kuba Karekezi yafunguwe. Turacyagerageza kubikurikirana.

Umutoza wa Rayon Sports, Olivier Karekezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza