Umutoza wa Rayon Sports Ivan Minnaert yaba afungiye muri Afurika y’Epfo akekwaho ubwambuzi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 11 Mata 2018 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

Ivan Minnaert utoza Rayon Sports ashobora kuba afungiye muri Afurika y’Epfo akekwaho ubwambuzi yakoze mu ikipe yahoze atoza muri iki gihugu.

Amakuru dukesha bamwe mu banyamakuru bo muri Afurika y’Epfo, ni uko Ivan yatawe muri yombi na Polisi yo mu gace ka Polokwane muri Johannesburg akurikiranyweho ubwambuzi mu ikipe yahoze atoza ya Black Leopards.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yavuze ko bataramenya ibyo gufatwa kwa Ivan ariko ku wa Mbere yasabye uruhushya rwo kujya muri Afurika y’Epfo ababwira ko ahafite urubanza azaburana akagaruka bitarenze kuri uyu wa Gatatu.

Yagize ati “Yagiye muri Afurika y’Epfo, yasabye uruhushya kuko afiteyo urubanza. Tumutegereje uyu munsi kuko nibwo agomba kugaruka, ibyo gufungwa kwe ntabyo ndamenya.”

Amakuru ava muri Afurika y’Epfo ni uko Ivan ariwe wari wareze ikipe ya Black Leopards ko yamwirukanye bitubahirije amategeko ariko ubwo yitabaga akaba ari we wahise atabwa muri yombi kubera ikirego cy’iyi kipe na yo imushinja ubwambuzi.

Uyu mutoza yari yareze Black Leopards mu kanama nkemurampaka ka Shampiyona ya Afurika y’Epfo (Premier Soccer League Dispute Resolution Chamber, PSL DRC) ariko ubwo yageragayo yasanze ikipe yo yaratanze ikirego muri Polisi ari na yo mpamvu yahise atabwa muri yombi.

Biteganyijwe ko azagezwa imbere y’urukiko muri iki cyumweru.

Uyu mutoza umaze amezi abiri ahawe Rayon Sports yayifashije gufata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ndetse no mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup ayifasha gutsinda Costa do Sol ibiteg 3-0 mu mukino wa mbere w’ijonjora rya nyuma, uwo kwishyura ukaba uteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Umutoza wa Rayon Sports Ivan Minnaert bivugwa ko afungiye muri Afurika y'Epfo
Amakuru ava muri Afurika y'Epfo aremeza ko Ivan Minnaert afunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza