Kwamamaza

Masoudi Djuma utoza Rayon Sports ashobora kurara yongerewe amasezerano

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 15:21' na Manzi Rema Jules


Rayon Sports ishobora kurara itangaje ko yongereye umutoza Masoudi Djuma amasezerano ndetse igatangaza ku mugaragaro Senyange Yvan na Nahimana Shasir nk’abakinnyi bayo bashya.

Ibiganiro byagombaga guhuza ubuyobozi bwa Rayon Sports na Masoudi kuri uyu wa 11 Kanama 2016 ntibyabashije kuba kubera ibura rya bamwe mu bayobozi bakuru b’ikipe.

Rayon Sports izaserukira igihugu mu mikino ya CAF Confederation Cup uyu mwaka yari yiyubatse bikomeye yongerera abakinnyi bayo amasezerano nka Kwizera Pierrot na Ismaila Diarra byavugwaga ko bashobora kuyivamo ndetse ikora ibisa no gutungurana igura myugariro wa APR FC, Rwatubyaye Abdul.

Nubwo yakoze ibishoboka ikongerera amasezerano abakinnyi bayo bakomeye mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka ariko umutoza Masoudi Djuma wayihesheje igikombe cy’amahoro ndetse akayigeza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona anashimishije abafana bikomeye nta biganiro bagiranye.

Amakuru agera ku IGIHE, ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuza bikomeye ko uyu mutoza yayigumana ndetse bikaba byari biteganyijwe ko baganira kuri uyu wa Kane gusa bikaza gupfa kubera hari abayobozi batabonetse ariko uyu munsi bakaba bagomba kwicara bagafata umwanzuro ndetse ngo n’ubuyobozi bw’umuryango bukaba bwahagurutse kugira ngo uyu mutoza atabacika.

Ku ruhande rw’abakinnyi, Nahimana Shasir ukomoka i Burundi akaba yakinaga muri Vital’O, we yabwiye IGIHE ko ibyangombwa ikipe yari yamutumye kuzana i Burundi byabonetse bityo kuri uyu mugoroba akaba agomba gushyira umukono ku masezerano kuko mbere yari yasinye imbanzirizamasezerano.

Ati “Kuri uyu mugoroba birarangira. Ndi umukinnyi wa Rayon Sports kandi niteguye kuyifasha mu bishoboka byose. Isanzwe ari ikipe nziza ariko ubu ndumva nanjye hari umusanzu wanjye nzatangamo.”

Uretse umutoza Masoudi na Shasir utaha izamu bashobora kurara batangajwe muri iyi kipe y’i Nyanza, ishobora no kurangiza iby’umukinnyi w’inyuma ku ruhande, Senyange Yvan wakiniraga Gicumbi FC ariko ibiganiro bikaba byararangiye kugira ngo yerekeze muri Rayon Sports.

Gicumbi FC yemereye Senyange kugenda nyuma y’umwaka umwe yari amaze ayikinira. Byari biteganyijwe ko ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, ibura ry’abayobozi rituma bidakorwa ariko kuri uyu mugoroba bikaba bishobora kurara birangiye.

Masoudi Djuma (uwa mbere uhereye iburyo) ashobora kurara yongerewe amasezerano muri Rayon Sports

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved