Umutoza wa Kiyovu Sports yasesekaye i Kigali avuga ko ayifite mu maraso (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Umurundi Mugunga Dieudonné ugiye gutoza Kiyovu Sports yasesekaye mu Rwanda, aho yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ahagana saa 20:00 aturutse mu Bubiligi, yakirwa na bamwe mu bakunzi b’iyi kipe.

Akigera i Kigali, Mugunga uzwi nka Buruchaga yavuze ko yahoze yifuza kuzatoza Kiyovu Sports kuko ari ikipe afite mu maraso.

Ati “Nakinnye muri Kiyovu Sports kuva kera, ubu nagiye i Burayi niga gutoza mbona impanyabushobozi zitandukanye, ariko naravuze nti ’ikipe ya mbere nzatoza ni Kiyovu kuko nyifite mu maraso. Nzi ko bizashoboka kuri njye, ariko nzafatanya na komite kugira ngo bishoboke.”

Mugunga avuga ko n’ubwo yabaye umutoza mu Bubuligi, ageze mu Rwanda avuye mu Burundi, aho yafashaga ikipe ya Petro Atlético.

Ati ”Natoje mu Bubiligi hanyuma barampamagara mu Burundi kuko hari ikipe yari imeze nabi cyane ariko nta mafaranga yari ifite, ndagenda mba hafi y’abatoza nk’ubafasha, ariko ntabwo byagenze neza. Nayisize ku mwanya wa karindwi nta kintu ndikubonamo, nari nayisanze ku mwanya wa 14.”

Uyu mugabo yavuze ko n’ubwo atakurikiranaga cyane umupira wo mu Rwanda, yajyaga avugana n’abarmo Ntarindwa Théodore uyobora muri Kiyovu Sports, Nzamwita De Gaulle na Karera Hassan, aho ngo yanakurikiranye Igikombe cy’Amahoro cyarangiye Kiyovu Sports itsindiwe ku mukino wa nyuma.

Ati "Njye ndi Umuyovu. Ibyo kuvuga ngo nje kumvikana na Kiyovu ni ibintu byoroshye kuri njye, n’ubu nshobora gukorera Kiyovu, ntabwo nje kubera amafaranga, ni urukundo mfite rwa Kiyovu gusa. Niba naragiye i Burayi, nahagiye kubera Kiyovu. Nyifitiye ideni.”

Mugunga yavuze ko azagira byinshi avuga ku ntego afite naba yamaze gushyira umukono ku masezerano n’ubwo ari umukunzi w’iyi kipe.

Yasabye abafana bari baravuye ku ikipe kuza gufatanya na we, abizeza ko azakora ibishoboka bakagaruka ku kibuga.

Ntarindwa Théodore uyobora Akanama gashinzwe amarushanwa, gushakira abatoza n’abakinnyi Kiyovu Sports, yabwiye itangazamakuru ko bahisemo kuzana uyu mutoza ufite License ya UEFA B kuko babona abishoboye kandi akunda iyi kipe.

Ati ”Uwo twari dufite [Kirasa Alain] mwumvise ko yagiye, ariko yagiye atari uko abishaka, yagiye muri Rayon Sports kuko adafite ibyangombwa byo gutoza. Uriya mwumvise ko afite ibyangombwa, mwumvise ko ari umuyovu, bizagenda neza. Turamushyigikiye. Turashaka buri gikombe kiri hano mu Rwanda.”

Mugunga Dieudonné yabaye rutahizamu wa Kiyovu Sports hagati ya 1986 na 1988 mu ikipe yarimo Muvara Valens na Karera Hassan.

Uyu mutoza ategerejweho kongera kugira Kiyovu Sports ikipe ikomeye nk’iyo mu myaka yo hambere, dore ko imaze imyaka isaga 26 nta gikombe gikinirwa mu Rwanda itwara, aho iheruka kwegukana shampiyona n’igikombe cy’igihugu mu 1993.

Umutoza Mugunga Dieudonné yasesekaye i Kigali aho agiye gutoza Kiyovu Sports
Ntarindwa Théodore ni umwe mu bayovu bagiye kwakira umutoza mushya ku Kibuga cy'Indege i Kanombe
Mugunga Dieudonne ugiye gutoza Kiyovu Sports avuga ko ayifite mu maraso
Abayobozi ba Kiyovu Sports barimo Umunyambanga Mukuru wayo Habinshuti Rashid (ubanza iburyo) na bamwe mu bakunzi b'iyi kipe, bagiye kwakira umutoza mushya

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza