Umutoza wa Etincelles FC yeguye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Gashyantare 2021 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Umutoza Mukuru wa Etincelles, Umwongereza Calum Shaun Selby, yeguye ku mirimo ye avuga ko impamvu nyamukuru ari uko adahembwa.

Calum Shaun yari amaze umwaka umwe agizwe umutoza wa Etincelles FC, aho muri Gashyantare 2020, yasimbuye Bizimana Abdu ‘Bekeni’.

Kuri uyu wa Kabiri, yandikiye ubuyobozi bwa Etincelles FC abumenyesha ko yasezeye ku kazi kubera kudahembwa.

Muri iyo baruwa yagize ati “Njyewe Calum Shaun, Umutoza Mukuru wa Etincelles, mbandikiye uyu munsi ngira ngo negure by’igitaraganya ku nshingano zanjye nk’umutoza mukuru wa Etincelles kuko mwanze kumpemba, simbone n’ubufasha buvuye mu bakoresha banjye. Nahisemo kujya gushakira ahandi.”

Muri Nyakanga 2020 ni bwo Calum Shaun wari wahawe amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2019/20, yongerewe undi mwaka umwe.

Yari yasabwe ko agomba gutsinda imikino itatu muri itandatu ibanza ya Shampiyona kandi agomba kurangiza igice kibanza afite nibura amanota 35 kuri 45.

Etincelles FC imaze iminsi ivugwamo kudahemba, yasubitse amasezerano y’abakozi bayo guhera muri Mutarama 2021, ni nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo yahagaritse Shampiyona ku wa 11 Ukuboza 2020.

Umwongereza Calum Shaun Selby yeguye ku mirimo yo gutoza Etincelles FC kubera kudahembwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .