Umutoza wa APR FC yizeye abakinnyi be mu guhangana na Djoliba AC

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Werurwe 2018 saa 08:27
Yasuwe :
6 6

Umutoza wa APR FC, Ljupko Petrović, asanga ikipe ye ifite abakinnyi bakiri bato kandi bashoboye agereranyije na Djoliba AC bagomba guhura mu mikino ya CAF Confederation Cup kuri uyu wa Gatandatu aho bafite akazi gakomeye ko gutsinda nibura ibitego bibiri ku busa kuko bari batsinzwe kimwe muri Mali.

Petrović wagarutse muri APR FC mu byumweru bibiri bishize nyuma y’uko yari yayivuyemo mu 2015, kuri uyu wa Kane yakoresheje imyitozo ya mbere kuri stade Amahoro aho umukino wo kwishyura na Djoliba AC yo muri Mali uzabera ku wa Gatandatu.

Nyuma yayo, yatangaje ko abakinnyi bameze neza, biteguye gushimisha abafana babo ariko agaruka ku byo yiteze bizagora ikipe ye birimo ibigango by’aba Djoliba AC.

Yagize ati “Icya mbere ntituzatuma batubonamo igitego. Ni kipe y’abakinnyi bafite ibigango n’imbaraga bagushyiraho igitutu cyinshi, urebye ntabwo abakinnyi babo ari abatekinisiye. Ikipe yacu ifite abakinnyi benshi bakiri bato, biragorana cyane gukina n’ikipe ikomeye ufite abakinnyi bakuru.”

Kwinjira kuri uyu mukino itike ya make izaba igura 1000 Frw ku bicara ahasanzwe, mu ntebe z’umuhondo bishyure 3000 Frw, ahatwikiriye bishyure 5000 Frw, muri VIP 10000 Frw naho muri VVIP bishyure ibihumbi 15 Frw.

Ikipe izava muri aya yombi, izakina n’imwe mu zizaba zasezerewe muri CAF Champions League ikomeje ihite ijya mu matsinda.

Bizimana Djihad ukina hagati mu kibuga mu myitozo na bagenzi be bitegura umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu
Iranzi Jean Claude nawe yakoze imyitozo n'ishyaka ryinshi
Ljupko Petrović asanga kuba abakinnyi ba APR FC bakiri bato bitazaborohera imbere ya Djoliba AC
Nshuti Savio azaba afasha ubusatirizi gushaka ibitego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza