Ubwo Amavubi yaherukaga gutsinda Togo ku wa Kabiri, akabona itike yo gukina ¼ cya Shampiyona Nyafurika iri kubera muri Cameroun, benshi mu batuye Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, biraye mu mihanda bishimira iyo ntsinzi mu buryo budasanzwe.
Inzego zitandukanye zirimo Polisi y’Igihugu, Ubuyozi bw’Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), zagaragaje impungenge ko muri uko kwishimira intsinzi y’Amavubi hashobora kuba (cyangwa harabayeho) gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 dore ko abantu benshi bahuriye hamwe kandi bakirengagiza amabwiriza arimo guhana intera no kwambara udupfukamunwa.
Kuri iki Cyumweru n’ubundi Abanyarwanda benshi bari bategererezanyije amashyushyu, biteguye ko mu gihe Amavubi yatsindira kujya muri ½ bagomba kwishimira iyi ntsinzi. Hari n’abari bateguye amasume [essui-mains] bakenyera mu rwego rwo kwigana umwe mu bafana b’Amavubi wagaragaye yishimira intsinzi yo kuri Togo akenyeye isume, ibi byatumye aba ikimenyabose.
Gusa, byari bitandukanye, inzego z’umutekano zirimo Polisi, Inkeragutabara ndetse n’Urubyiruko rw’abakorerabushake rwari rwatangatanze ahantu hose ngo rukumire abantu bashoboraga kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bitwaje gufana ikipe y’Igihugu.
Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Nyamirambo, ku Kimisagara, ku Gisozi n’ahandi IGIHE yageze, umutuzo wari wose, abantu barebera umupira mu rugo ndetse ahenshi nta n’umwe wacaracaraga hanze uretse abashinzwe umutekano.
Gusa mu bice by’i Nyamirambo ahazwi nko kuri Mirongo ine, hari abantu bake bafashwe barenze ku mabwiriza ya Guma mu Rugo, IGIHE yasanze bari kwigishwa, basobanurirwa ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.
Uyu mukino wa CHAN 2020 warangiye u Rwanda rutsinzwe na Guinea igitego 1-0, rusezererwa mu cyiciro nk’icyo rwari rwagarukiyemo mu 2016 ubwo rwari rwakiriye iri rushanwa.
Guinea yakomeje muri ½ izahura na Mali ku wa Gatatu mu gihe undi mukino uzahuza Maroc ifite irushanwa riheruka na Cameroun yakiriye iry’uyu mwaka.





































Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!