Srbjan Obradović yatanze penaliti ebyiri zitarizo, zombi zivamo ibitego, ubwo Spartak Subotica yatsindaga Radnicki Nis muri shampiyona ya Serbia mu 2018.
Uwo mukino wari uw’ingenzi cyane ko hari mu cyiciro cy’amajonjora ashobora gutanga itike yo gukina irushanwa rya Europa League.
Ikipe yari yasuye, yahawe kandi ikarita itukura ubwo byari bikiri ubusa ku busa, ni nyuma y’uko Milan Pavkov yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo iminota ibiri nyuma yo kubona iya mbere.
Uyu rutahizamu kuri ubu ukinira Red Star Belgrade, yitabiriye urubanza rw’umusifuzi Srbjan Obradović nk’umutangabuhamya w’ingenzi.
Amashusho ya penaliti ya kabiri yatanzwe ku munota wa 78, yatumye benshi bagwa mu kantu kuko umusifuzi yayitanze nta we ugaragaje ko habayeho ikosa kandi nta wakoze ku wundi.
¡INSÓLITO! 🎥 | El árbitro Srdjan Obradovic fue arrestado por marcar un penal inexistente en el juego Spartak Subotica ante Radnicki Nis en Serbia.
El Subotica ocupaba ganar para acceder a la Europa League, el central fue acusado de ayudar al equipo local que terminó ganando 2-0 pic.twitter.com/4mTmaYNg3l
— Deportes TVC (@DeportesTVC) May 15, 2018
Nyuma y’imyaka itatu ibyo bibaye, ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri rukiko rukuru rwa Novid Sad, ryafatiye ibyemezo uwo musifuzi.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tanjug cyo muri Serbia, urukiko rwakatiye uwo mugabo amezi 15 ari mu munyururu.
Hejuru yo gufungwa, Obradović yahagaritswe kandi mu mirimo iyo ariyo yose mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Serbia mu gihe cy’imyaka 10.
Mu kwiregura kwe, Obradović yari yabwiye urukiko ko yabonye harabayeho gukora umupira n’ukuboko ndetse byemejwe n’umusifuzi wo ku ruhande.
Mu cyumweru gishize, Slavis Kokeza yeguye ku buyobozi bw’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Serbia nyuma y’uko yari yabajijwe na polisi yari mu iperereza kuri icyo cyaha cyabaye mu 2018.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!