Umusifuzi w’Umunyarwanda Mukansanga Salma arasifura umukino w’igikombe cy’isi

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 16 Kamena 2019 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Umusifuzi w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Rhadia Salma, yagiriwe icyizere na FIFA ahabwa kuyobora umukino wo mu itsinda F w’Igikombe cy’Isi cy’abagore uri buhuze Suède na Thailand, kuri Stade ya Nice mu Bufaransa kuri iki cyumweru saa cyenda z’igicamunsi.

Mukansanga ari bube asifura hagati mu kibuga yunganiwe ku mpande na Bernadettar Kwimbira wo muri Kenya na Lid. Rokotozafinoro wo muri Madagascar mu gihe umusifuzi wa kane ari Katalin Kulcsar wo muri Hongrie naho VAR ari igenzurwa n’ukomoka mu Budage witwa Felix Zwayer.

Igikombe cy’Isi cy’abagore cy’uyu mwaka cyatangiye tariki ya 7 Kamena kizasozwa ku itariki ya 7 Nyakanga mu Bufaransa. Cyitabiriwe n’amakipe 24 agabanyije mu matsinda atandatu.

Mukansanga yatoranyijwe na FIFA mu rutonde yashyize hanze ku itariki 3 Ukuboza 2018 rugizwe n’abasifuzi 22 basifura hagati na 48 basifura ku ruhande bo mu bihugu 56.

Uretse gusifura amarushanwa yo hanze, Salma ni umwe mu basifuzi bahagaze neza mu Rwanda, aho yagiye yifashishwa mu mikino ikomeye haba muri Shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro nk’amarushanwa ayoboye andi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Salma w’imyaka 28 yatangiye umwuga wo gusifura mu 2007, aza kuba Umusifuzi Mpuzamahanga mu 2012. Guhera icyo gihe yagiye asifura mu marushanwa akomeye nk’Igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 ndetse na 20 n’amajonjora y’igikombe cy’Isi cya 2018, All Africa Games ya 2015 na Cecafa y’abagore ya 2015 yabereye Jinja muri Uganda

Mukansanga Salma ni umusifuzi mpuzamahanga uhagaze neza mu Rwanda
Uretse gusifura hagati mu kibuga anayobora imikino itandukanye nk'umusifuzi wa kane

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza