00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umushoferi wa Cristiano Ronaldo yategereje lisansi y’imodoka amasaha arindwi, ataha nta gitonyanga abonye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Ukwakira 2021 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Umushoferi wa Cristiano Ronaldo yamaze amasaha agera kuri arindwi ategereje ko imodoka y’uyu mukinnyi ya Bentley igura ibihumbi 220£ (hafi miliyoni 300 Frw) ishyirwamo lisansi muri Cheshire, ariko birangira atashye nta gitonyanga cyayo abonye.

U Bwongereza bufite ikibazo cy’ibura rya lisansi cyatewe n’ubuke bw’abashoferi b’amakamyo, ku buryo bitorohera sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli kubigeza mu bice byose by’igihugu.

Imodoka ya Bentley Flying Spur iheruka kugurwa na Cristiano Ronaldo, yagaragaye mu igaraji ryo mu gace ka Wimslow saa Munani n’iminota 20 ku wa Gatatu.

Uyu mukinnyi wa Manchester United w’imyaka 36, yasabye kandi umwe mu bamucungira umutekano kujya kunywesha lisansi indi modoka ya Range Rover, bombi [n’uwari utwaye Bentley Flying Spur] bagaragara bari hamwe muri Cheshire.

Gusa, nyuma yo gutegereza amasaha atandatu n’iminota 40, aba bagabo bombi babonye ko lisansi bategereje itari kuza vuba, bahitamo gutaha ahagana saa tatu z’ijoro.

Ronaldo utuye hafi aho mu nzu y’ibyumba birindwi, ntarigera agaragara kuri sitasiyo ya lisansi.

Hari uwabwiye ikinyamakuru The Sun ko nubwo Ronaldo afite amafaranga menshi, ariko usanga abayeho ubuzima bumwe n’abandi bose.

Ati “Abashinzwe umutekano we bategereje amasaha menshi ko lisansi izanwa ariko biba ngombwa ko bataha.”

Yakomeje agira ati “Abagabo babiri basaga n’aho barambiwe gutegerereza mu mvura. Ronaldo ashobora kuguma mu rugo nka twe twese niba ibi bikomeje.”

Abashoferi bombi bari babujijwe kugura lisansi irengeje 30£ nyuma y’uko kuri ubu hagomba kubaho isaranganya.

Ronaldo asanzwe agenda na Bentley agiye ku myitozo ya Manchesterr United kuva agarutse muri iyi kipe mu kwezi gushize.

Kuri ubu, afite imodoka za miliyoni 17£ (hafi miliyari 23 Frw) zirimo iza Ferrari, Lamborghini, McLaren, Rolls-Royce ebyiri, Porsche 911 Turbo S, Koenigsegg CCX, Bentley Continental, Range Rover, za Audis na Mercedes zitandukanye.

Izihenze muri zo ni Bugatti Centodieci yamutwaye miliyoni 8,5£ (asaga miliyari 11 Frw), Ferrari Monza ya miliyoni 1,4£, Bugatti Veyron Grand Sport ya miliyoni 1,7£ na Bugatti Chiron ya miliyoni 2,15£.

Umushoferi wa Cristiano Ronaldo yagaragaye kuri Sitasiyo ku wa Gatatu, ategereje kunyweshya Bentley Flying Spur y'uyu mukinnyi
Hari kandi n'umwe mu bashinzwe umutekano w'uyu mukinnyi wari wagiye kunywesha indi modoka ya Range Rover
Bamaze amasaha atandatu n'iminota 40 bategereje ko lisansi igezwa kuri sitasiyo
Nyuma yo gutegereza amaso agahera mu kirere, umushoferi wa Bentley yagaragaye ataha saa Tatu z'ijoro
Ronaldo asanzwe agenda na Bentley iyo agiye mu myitozo ya Manchester United
Cristiano Ronaldo amaze ukwezi kumwe asubiye i Manchester nyuma yo kuva muri Juventus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .