Umunyezamu yagonganye na mugenzi we bakinana ahita yitaba Imana

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Ukwakira 2017 saa 01:03
Yasuwe :
3 0

Umunyezamu wa Persela Lamongan yo muri Indonesia witwa Choirul Huda yitabye Imana kuri iki Cyumweru nyuma yo kugongana na mugenzi we, Ramon Rodrigues, mu gihe bombi bakizaga izamu bashaka kwaka umupira rutahizamu, Marcel Sacramento wa Semen Padang FC bari bahanganye.

Uyu munyezamu wari ufite imyaka 38, yagize ikibazo mbere gato y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka nyuma y’uko Rodrigues bakinanaga amukubise ivi mu gatuza. Yamaze umwanya ahumeka mu buryo bugoranye yitabwaho n’abaganga.

Huda yahise asohorwa muri Stade ya Surajaya iherereye mu Ntara ya Sidorejo ahaberaga umukino, ajyanwa ku bitaro bya Soegiri Lamongan aho abaganga bagerageje kumufasha ariko nyuma y’iminota mike umutima uraca yitaba Imana.

Mu gihe bagenzi be bari bataramenya inkuru y’akababaro ko Huda yamaze kuva ku isi, bakomeje umukino banatsinda ikipe ya Semen Padang ibitego 2-0.

Abafana b’iyi kipe ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Twitter bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rwa Huda, bafata nk’intwari ntagereranywa ya Persela "The Real Legend of Persela."

Huda Choirul yari afite agahigo ku kuba nubwo yari ageze mu za bukuru (mu kibuga) mu mateka ye yari yarakiniye ikipe imwe gusa ya Persela Lamongan yari yaragezemo mu 1999, yayikiniye imikino irenga 500 akaba yari anayibereye kapiteni.

Choirul Huda yitabye Imana aguye mu kibuga
Choirul Huda yagonganye na myugariro bakinanaga bakiza izamu ryabo ryari ryugarijwe
Yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya
Choirul Huda yabanje kongererwa umwuka wo guhumeka
Umurambo wa Huda wahise uvanwa mu bitaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza