00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyezamu wa Reims yasabye Messi kwifotozanya n’umwana we, abafana bayo baramuririmba

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Kanama 2021 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Lionel Messi yakinnye umukino we wa mbere muri Paris Saint-Germain ku Cyumweru, aririmbwa n’abafana barimo aba Reims bari bahanganye mu gihe umunyezamu wayo, Predrag Rajković, yamusabye gufata umwana we akabafotora.

Messi yasinyiye Paris Saint-Germain mu byumweru bibiri bishize, ariko ntiyakinnye imikino ibiri iheruka ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa, Ligue 1.

Umukino wa mbere w’uyu Munya-Argentine wari uw’umunsi wa kane wa Ligue 1, aho Paris Saint-Germain yari yasuye Reims, ajya mu kibuga ku munota wa 66 asimbuye Neymar.

Nubwo nta gitego yinjije ku mukino we wa mbere, ariko yatanze ibyishimo kuri Stade Auguste Delaune, aho abarimo abafana ba Reims bamukomeye amashyi ndetse baramuririmba.

Si abafana byabayeho gusa kuko n’abakinnyi ba Reims basazwe n’ibyishimo byo gukinana na we ndetse ubwo umukino wari urangiye, umunyezamu Predrag Rajković yasabye Messi kwifotozanya n’umuhungu we.

Messi w’imyaka 34, yakikiye umuhungu wa Rajković mu gihe uyu munyezamu yafashe telefoni akabafotora bombi.

Umutoza Mauricio Pochettino yavuze ko uburyo Messi yitwaye mu minota 24 yakinnye byari byiza ndetse uko yakiriwe bishimishije.

Ati “Yari ameze neza kuva ubwo yinjiraga mu kibuga. Buri uko yafataga umupira, abakinnyi bose babaga batuje kandi ni ingenzi ko ku mukino we wa mbere dutsinze.”

Paris Saint-Germain yatsinze uyu mukino ku bitego 2-0, byombi byinjijwe na Kylian Mbappé ukomeje kwifuzwa na Real Madrid. Iyi kipe y’i Paris, yagize amanota 12 mu mikino ine.

Real Madrid yari yatanze miliyoni 154£ kuri Mbappé, PSG irayanga ndetse ikomeje gushaka uburyo yagumana uyu musore w’imyaka 22.

Mbappé azasoza amasezerano ye muri PSG ku mpera z’uyu mwaka w’imikino ku buryo yagendera ubuntu, ariko iyi kipe ntiyacitse intege zo kumwumvisha ko yasinya andi mashya.

Lionel Messi yagiye mu kibuga ku munota wa 66, asimbuye Neymar
Messi yakinnye iminota 24, ariko nta gitego yabonye muri uyu mukino PSG yatsinzemo Reims ibitego 2-0
Ubwo umukino wari urangiye, umunyezamu Predrag Rajković yasabye Messi ko yifotozanya n'umuhungu we
Messi yafashe umwana barabafotora
Kylian Mbappé yatsinze ibitego byombi byahesheje PSG amanota atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .