Umunyarwanda yashyizwe mu basifuzi 16 bazayobora imikino ya CHAN 2018

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Ukuboza 2017 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Umusifuzi mpuzamahanga w’u Rwanda, Hakizimana Louis yatoranyijwe mu basifuzi 16 bo mu bihugu bitandukanye bagomba kuzerekeza muri Maroc kuyobora imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018.

Hakizimana wabaye umusifuzi ku rwego mpuzamahanga wa FIFA mu 2012, ari mu basifuzi 16 bazakora hagati mu kibuga mu gihe hari ikindi cyiciro cy’abazabunganira 16 ndetse n’abagera kuri barindwi bazaba bashinzwe gusezengura amashusho (Video Assistant Referees), uburyo bugiye gukoreshwa bwa mbere muri CHAN.

CHAN 2018 izabera muri Maroc kuva tariki 12 Mutarama ikazasozwa kuri 4 Gashyantare 2018. Mu bigugu 16 byabonye itike harimo n’u Rwanda ruzaba rukina iri rushanwa ku nshuro ya gatatu.

Amavubi azakina umukino wa mbere wo mu itsinda tariki ya 15 Mutarama ahura na Nigeria, rukurikizeho Guinea Equatoriale tariki 19 hanyuma imikino yo mu itsinda C rurimo ruyisoze tariki 23 rwisobanura na Libya.

Abasifuzi batoranyijwe kuzayobora iri rushanwa:

Abo hagati: Ghobal Moustapha (Algeria), Martins de Carvalho (Angola), Ndabihawenimana Pacifique (Burundi), Coulibaly Abou (Côte d’Ivoire), Ibrahim Nour El Din (Misiri), BamlakTesema (Ethiopia), Daniel Nii Ayi Laryea (Ghana), Nampiandraza Hamada (Madagascar), Keita Mahamadou (Mali), Noureddine El Jaafari (Maroc), Jackson Pavaza (Namibia), Jean Jacque Ndala (DR Congo), Hakizimana Louis (Rwanda), Ndiaye Maguette (Senegal), Gomes Victor Miguel (Afuika y’Epfo) na Sadok Selmi (Tunisia).

Abo ku ruhande: Mokrane Gourari (Algeria), Seydou Tiama (Burkina Faso), Elvis Noupoue (Cameruon), Soulaiman Amaldine (Ibirwa bya Comores), Steven Danilek M Moyo (Congo), Mahmoud A.K Abouel Regal (Miriri), Berhe Tesfagiorghis (Eritrea), Sidiki Sidibe (Guinea),Gilbert Cheruiyot (Kenya), Souru Phatsoane (Lesotho), Amsaaed Attia (Libya), Moriba Diakite (Mali),Azgaou Lahsen (Maroc),Arsenio Chadreque Maringule (Mozambique), Ibrahim Mohammed Abdallah (Sudani) na Melloulchi Yamen (Tunisia).

Abasesengura amashusho (Video Assistant Referees (VAR): Mehdi Abid Charef (Algeria), Ghead Grisha (Misiri), Bakary papa Gassama (Gambia), Malang Diedhiou (Senegal) na Janny Sikazwe (Zambia), Jerson Emiliano Dos Santos (Angola) na Range Aden Marwa (Kenya)

Hakizimana Louis akunze guhabwa imikino ikomeye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza