00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino wari guhuza Rutsiro FC na Marines wasubitswe kubera iruka rya Nyiragongo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Gicurasi 2021 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo gusubika umukino w’umunsi wa mbere wo guhatanira igikombe cya Shampiyona wari guhuza Marines FC na Rutsiro FC kuri Stade Umuganda kuri iki Cyumweru, biturutse ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa Gatandatu.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu nibwo ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyarutse, bituma Abanye-Congo benshi bahungira mu Rwanda mu ijoro ryakeye.

Kuba ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwarabakiriye, bagashyirwa muri Stade Umuganda byatumye iyi Stade itari bukinirweho kuri iki Cyumweru mu mukino wari gutangira saa cyenda.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, FERWAFA yagize iti “Tubandikiye tubamenyesha ko umukino wari guhuza ikipe ya Marines FC na Rutsiro FC ku wa 23/05/2021 saa cyenda utakibaye bitewe n’impamvu zitunguraranye zijyanye n’ikirunga cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Yasoje ivuga ko “Igihe umukino wimuriweho muzakimenyeshwa mu gihe kiri imbere.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Abanye-Congo baraye muri Stade Umuganda hafi ya bose bamaze gusubira iwabo nyuma y’uko ikirunga cya Nyiragongo cyarekeye kuruka mu masaha y’ijoro.

Rutsiro FC na Marines FC ni amwe mu makipe umunani agiye gutangira guhatanira igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka yakinwe mu buryo bwihariye kubera icyorezo cya COVID-19.

-  AMAKIPE AHATANIYE IGIKOMBE

Ku Cyumweru

  • Marines FC vs Rutsiro FC (Umuganda Stadium, wasubitswe)
  • APR FC vs Espoir FC (Huye Stadium, 15h00)
  • AS Kigali vs Rayon Sports (Muhanga Stadium, 15h00)

Ku wa Mbere

  • Bugesera FC vs Police FC (Bugesera Stadium, 15h00)

-  AMAKIPE ARWANIRA KUGUMA MU CYICIRO CYA MBERE

Ku Cyumweru

  • Gasogi United vs Musanze FC (Bugesera Stadium, 15h00)

Ku wa Mbere

  • Mukura VS&L vs Sunrise FC (Huye Stadium, 15h00)
  • AS Muhanga vs Kiyovu SC (Muhanga Stadium, 15h00)
  • Gorilla FC vs Etincelles FC (Mumena Stadium, 15h00)

Abakinnyi batemerewe gukina iyi mikino

  1. Mutatu Manasseh Mbedi (Rayon Sports FC)
  2. Sugira Ernest (Rayon Sports FC)
  3. Mutsinzi Claude (Rutsiro FC)
  4. KANEZA Augustin (Gasogi United)
  5. Rugangazi Prosper (Gasogi United)
Stade Umuganda yari kuberaho umukino wa Rutsiro FC na Marines FC, ni yo yarajwemo abanye-Congo bahunze iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .