Umukino wahuzaga u Rwanda na Sudani wasojwe ku munota wa 40 kubera imirwano

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Mutarama 2018 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Umukino wa gicuti wahuzaga Ikipe y’Igihugu Amavubi na Sudani kuri uyu wa Gatandatu wahagaritswe ugeze ku munota wa 40 nyuma y’imirwano yashyamiranyije abakinnyi ku mpande zombi.

Amavubi ari muri Tunisia mu mwiherero w’iminsi 10 aho agomba gukinira imikino itatu mbere yo kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo,CHAN 2018 izabera muri Maroc.

Umukino wa mbere wahuje iyi kipe y’Umutoza Antoine Hey na Sudani wahagaritswe utarangiye biturutse ku mirwano yatumye abakinnyi bafatana mu mashati.

Uyu mukino wari watangiye saa 14:30 (saa 15:30 z’i Kigali) kuri Stade Mongi Ben Brahim muri Tunisia, Hey yari yahaye umwanya abakinnyi bagize ikipe ya mbere akunze gukoresha barimo kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Faustin Usengimana, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Imanishimwe Djabel, Mico Justin na Biramahire Abeddy.

Umukino ugeze ku munota wa 40, umukinnyi wa Sudani witwa Nasser Omar yakoreye ikosa kuri Bizimana Djihad anakubita umutwe Yannick Mukunzi ari na bwo imvururu zavutse, umusifuzi agerageza kuzihosha biranga abonye ko imirwano ifashe indi ntera ahitamo guhagarika umukino.

Nk’uko Ferwafa yabitangaje binyuze ku rubuga rwayo, abakinnyi bahise batangira imyitozo y’umukino bafitanye na Namibia kuri iki Cyumweru na wo uzabera muri Tunisia ariko imiryango ikazaba ifunze nta wundi muntu wemerewe kuwureba.

Byitezwe ko umutoza azakora impinduka nyinshi muri uyu mukino wa kabiri kuko yatangaje ko azaha buri mukinnyi iminota yo kwigaragaza mu ya gicuti kugira ngo azabajyane muri CHAN 2018 bose bari ku rwego yifuza.

Muri CHAN, Amavubi ari mu itsinda C hamwe na Libya yegukanye iri rushanwa mu 2014, Nigeria na Guinée Équatoriale.

Umukino wa mbere azawukina tariki ya 15 Mutarama na Nigeria; akurikizeho Guinée Équatoriale tariki 19, asoreze kuri Libya tariki 23 Mutarama 2018. Imikino yose izabera mu Mujyi wa Tangier.

Indi nkuru wasoma: Ibyo wamenya ku bihugu bitatu biri mu itsinda rimwe n’Amavubi muri CHAN 2018

Ubutumwa Ferwafa yashyize kuri Twitter yayo isobanura ko umukino wahagaritswe utarangiye
Amavubi yitegura CHAN ari muri Tunisia aho ari gukorera umwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza