00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino wa Rayon Sports na AS Dauphins Noirs ntukibaye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Ugushyingo 2021 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Umukino wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports na AS Dauphins Noirs kuri iki Cyumweru, ntukibaye bitewe n’ikibazo cy’ibyangombwa by’abakinnyi b’iyi kipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rayon Sports yari yatumiye AS Dauphins Noirs mu mukino wa gicuti wari kubera kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru saa Cyenda.

Gusa, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko utakibaye kubera ko abakinnyi b’iyi kipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagize ikibazo cy’ibyangombwa.

Bwagize buti “Impamvu ni uko hari umubare w’abakinnyi ba AS Dauphins Noirs batinze kubona ibyangombwa bibemerera gukora ingendo mpuzamahanga.”

Rayon Sports yatangiye Shampiyona ya 2021/22 itsinda Mukura Victory Sports igitego 1-0 mbere yo kunganya na Rutsiro FC, izasubukura Shampiyona ihura na Bugesera FC ku wa 20 Ugushyingo, iminsi ine mbere yo kwakirwa na APR FC.

Hari amakuru avuga ko ishobora gukina undi mukino wa gicuti mu cyumweru gitaha, ku wa 17 Ugushyingo, hamwe na Banda FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umukino wa Rayon Sports na AS Dauphins Noirs wasubitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .