00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino wa APR FC washyizwe muri Djibouti, uhabwa abasifuzi bo muri Tanzania

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Kanama 2021 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko umukino APR FC izakirwamo na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League ya 2021/22, uzabera muri Djibouti tariki ya 12 Nzeri 2021 mu gihe uzasifurwa n’Abanya-Tanzania.

Amakipe yo muri Somalia yemererwa gukina amarushanwa mpuzamahanga, ariko kubera umutekano muke ukunzwe kurangwa muri iki gihugu, imikino yayo ikabera mu bindi bihugu.

CAF yatangaje ko umukino ubanza wa CAF Champions League uzahuza Mogadishu City Club na APR FC, uzabera kuri Stade Gouled yo muri Djibouti ku wa 12 Nzeri 2021.

Uyu mukino wahawe abasifuzi bo muri Tanzania, aho uwa mbere azaba ari Omary Kayoko Ramadhani Omary uzaba yungirijwe na Frank John Komba na Soud Iddi Lila nk’abasifuzi bo ku mpande.

Umusifuzi wa kane ni Mfaume Ali Nassoro mu gihe Umunya-Ethiopia Gizate Alemu Mazengia ari we uzaba ari komiseri kuri uyu mukino.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 19 Nzeri wahawe Abanya-Ethiopia: Belay Tadesse Asserese, Kindie Mussie, Shewangizaw Tebabal Tebabal Tadess na Haileyesus Bazezew Belete mu gihe Mustapha Samugabo wo Burundi azaba ari komiseri naho Umunyarwanda Mwanza Jose Nyamusore akaba ari we ukurikirana ibijyanye na COVID-19.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Mogadishu City Club izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisa mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2021.

APR FC izakirirwa na Mogadishu City Club muri Djibouti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .