00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino w’u Rwanda na Uganda uzabera mu muhezo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Abafana ntibemerewe kwitabira umukino uzahuza u Rwanda na Uganda ku wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2022 kizabera muri Qatar.

U Rwanda ruzakira Uganda mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu Itsinda E uzabera i Nyamirambo ku wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira, guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umuvugizi wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Karangwa Jules, yabwiye IGIHE ko uyu mukino uzabera mu muhezo, nta bafana bazatawitabira.

Ati “Nk’uko byagenze n’ubushize, n’ubu tuzakina nta bafana, CAF ntabwo iratwemerera.”

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ni yo itanga uburenganzira bwo kwemerera abafana kureba iyi mikino muri ibi ibihe bya COVID-19.

Mu bihugu biheruka kwemererwa kugira abafana ku kibuga mu mikino mpuzamahanga izaba muri uku kwezi harimo Zambia yemerewe kutarenze ibihumbi 20.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye gukina na Uganda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Mu mikino 34 imaze guhuza ibihugu byombi by’ibituranyi, kuva mu 1986, Uganda yatsinze 15, u Rwanda rutsinda 10.

Kuri ubu, u Rwanda ni urwa nyuma mu Itsinda E n’inota rimwe mu mikino ibiri imaze gukinwa mu gihe Uganda ifite amanota abiri inganya na Kenya, inyuma ya Mali ifite ane ku mwanya wa mbere.

Umukino uzahuza u Rwanda na Uganda ku wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021, uzaba mu muhezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .