00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukinnyi wa mbere ukurikiranyweho kwakira ruswa ngo yitsindishe yatawe muri yombi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu wa AS Muhanga, Mbarushimana Emile uzwi ku izina rya Rupari, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusaba ruswa mu mikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ikipe ye yakinnye mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

AS Muhanga ni imwe mu makipe yakinnye imikino yibajijweho na bamwe nyuma yo guhura na Bugesera FC, Gasogi United na Sunrise FC, yose ikayitsindwa ibitego 4-0, 4-0 na 4-1.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko Mbarushimana yatawe muri yombi ndetse avuga ko hari abandi bari gukorwaho iperereza.

Ati “Iperereza rirakomeje n’ahandi byaba byarakozwe bazakurikiranwa kandi ababigizemo uruhare bazabihanirwa.”

Mbarushimana yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, aho bivugwa ko yatumijwe kuri RIB akabazwa ndetse we ubwe “yemera icyaha” cyo kwakira ruswa “akanagisabira imbabazi”.

Uyu munyezamu yasobanuye ko yakoze iki cyaha ku giti cye nta muntu n’umwe wamutumye.

RIB ivuga ko kugira ngo itangire gukurikirana iki kibazo, hari amakuru yahawe n’abantu b’ingeri zinyuranye, itangira iperereza ityo. Ryahereye muri AS Muhanga ariko n’ahandi rizahagera.

Murangira yakomeje ati “Rigomba no kugera mu yandi makipe”.

Yasabye Abanyarwanda kwirinda ruswa kuko ari icyaha kimunga iterambere ry’ibintu byose mu gihugu.

Ati “Ruswa muri siporo yica byinshi kimwe no mu zindi nzego, ipfukirana impano z’abantu. Ruhago ikwiriye kuba umukino abantu bishimira, kandi ibyishimo ntibiva mu kwakira cyangwa gutanga ruswa.”

Icyaha cyo “Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke” gihanwa n’Ingingo ya 4 y’Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa akora icyaha cyo gusaba ruswa, inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Mbarushimana Emile ukinira AS Muhanga kuva mu mwaka ushize w’imikino, yanyuze mu makipe arimo Kirehe FC, Musanze FC na Etincelles FC.

Inkuru bifitanye isano:

Umunyezamu Mbarushimana Emile yatawe muri yombi akurikiranyweho kwakira ruswa ngo yitsindishe
Mbarushimana Emile 'Rupari' ubwo yari mu myitozo akinira Musanze FC mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .