00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukinnyi wa AC Milan yiyahuye kubera gukorerwa irondaruhu

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 6 Kamena 2021 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Seid Visin ku myaka 20 y’amavuko wakiniraga AC Milan y’abato, yiyahuye kubera kurambirwa gukorerwa irondaruhu.

Ibi byabaye ku wa 4 Kamena, ubwo uyu musore wakinaga muri AC Milan y’abato yasangwaga mu nzu ye yapfuye.

Biciye ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe ya AC Milana U21, bemeje aya makuru y’uko Seid Visin yapfuye.

Seid Visin afite inkomoko muri Ethiopia ariko akaba anafite ubwenegihugu bw’u Butaliyani.

Kugeza ubu ntacyo abaganga baratangaza ku rupfu rwe, ariko amakuru aturuka mu bitangazamakuru by’i Burayi biremeza ko uyu musore yiyahuye kubera kurambirwa irondaruhu yakorerwaga.

Seid Visin yiyahuye kubera gukorerwa irondaruhu
Seid Visin yakinaga muri AC Milan y'abakiri bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .