Umugore ushinja Ronaldo kumufata ku ngufu yitabaje urukiko rwisumbuye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kamena 2019 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko ikirego cye kidahawe agaciro mu rukiko rwa Nevada, Kathryn Mayorga ushinja Cristiano Ronaldo kuba yaramufashe ku ngufu mu 2009, yitabaje urukiko rwisumbuye muri aka gace.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo hamenyekanye ko ikirego cya Kathryn Mayorga cyateshejewe agaciro mu gihe umwunganizi we, Larissa Drohobyczer yavuze ko byatewe n’uko bakijyanye mu rukiko rwisumbuye rufite ububasha bwo gukurikirana abanyamahanga nka Cristiano Ronaldo.

Ati "Ikirego bagikuyeho kuko twujuje ikindi kimeze nka cyo, twajyanye mu rukiko rwisumbuye bitewe n’uko amategeko yarwo anakora ku banyamahanga. Twahinduye urukiko ariko ikirego cyo kiracyahari.”

Mu Ukwakira nibwo Mayorga yitabaje urukuko rwa Las Vegas, avuga ko yafashwe ku ngufu na Cristino Ronaldo ubwo bari muri Hoteli mu 2009. Muri Mutarama yatanze ikirego kimeze nk’iki no mu rukuko rwa Nevada.

Umunyamategeko w’uyu mukinnyi, Peter Christiansen avuga ko umukiliya we ahakana ibyo aregwa byose ndetse nta gishya ku byo yakomeje kuvuga mu myaka 10 ishize.

Polisi ya Las Vegas yari yasabye ko Ronaldo yapimwa DNA muri Mutarama, yo ivuga ko iperereza rizakomeza kugira ngo bimenyekane niba koko uyu mukinnyi yarafashe ku ngufu uyu mugore.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 34, kuri ubu ari mu ikipe y’igihugu cye cya Portugal, aho bari kwitegura umukino wa nyuma wa UEFA Nations League bazahuramo n’u Buholandi ku Cyumweru. Ku wa Gatatu, yatsinze ibitego bitatu ubwo Portugal yasezereraga u Busuwisi ibutsinze ibitego 3-1 muri ½.

Kathryn Mayorga yagaragaye muri Rain Nightclub i Las Vegas ari kumwe na Cristiano Ronaldo mu 2009
Ronaldo yafashije Portugal kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza