Umugore ushinja Neymar kumufata ku ngufu yatanze ubuhamya kuri televiziyo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 6 Kamena 2019 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere, Najila Trindade Mendes de Souza uheruka kumvikana ashinja Neymar ko yamufashe ku ngufu, yasobanuye uko yahuye n’uyu mukinnyi muri hotel yo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Mu duce duto tw’ikiganiro cyatambukijwe kuri SBT Network yo muri Brésil, Mendes de Souza yavuze ko yakorewe ihohoterwa, afatwa no ku ngufu.

Iki kiganiro cyagiye hanze ku mugoroba wo ku wa 5 Kamena 2019, mbere y’isaha ngo uyu rutahizamu ukomeye wa Paris St Germain yo mu Bufaransa yinjire mu kibuga mu mukino wa gicuti Ikipe y’Igihugu cye cya Brésil yakiriyemo Qatar.

Uyu mukino wabereye mu Mujyi wa Brasilia warangiye Brésil iwutsinze ibitego 2-0 bya Richarlison de Andrade na Gabriel Jesus. Gusa Neymar yasohotse mu kibuga ku munota wa 20 nyuma yo kuvunika.

Biteganyijwe ko ikiganiro cyose kizatambutswa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Trindade uvuga ko ari umunyamideli, yavuze ko yakundaga cyane Neymar da Silva Santos Junior ndetse akararikira kuryamana na we.

Neymar ngo yamwishyuriye itike y’indege imujyana mu Bufaransa aho yamucumbikiye muri hotel i Paris.

Mu kubara inkuru ye, Trindade yavuze ko bagikubitana amaso ibintu byahise bihinduka byihuse.

Ati “Yarancokozaga cyane bitandukanye n’umusore natekerezaga binyuze mu butumwa twohererezanyaga. Kuko nashakaga kuba ndi kumwe nawe, naravuze nti ‘ntacyo ndabishakira igisubizo’.”

Nyuma yo kumusoma no kumukorakora mu buryo bw’ishimishamubiri, ‘yatangiye kunkubita, atangira kumbabaza cyane ndetse musaba kurekeraho kuko yambabazaga’.

Neymar ngo yamusabye imbabazi ariko akomeza kumubabaza mu gihe bari bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Ikinyamakuru cya G1 cyo muri Brésil cyatangaje ko polisi ifite amashusho Trindade yafashe mu gihe aba bombi bongeraga guhura ariko ntiyigeze ashyirwa ku karubanda.

Neymar wavuye muri Barcelone yerekeza muri Paris St-Germain aguzwe miliyoni 222 z’amayero mu 2017, yanditse kuri Instagram ye ko uwo mugoroba ariwo wamugoye cyane mu rugendo rwe nk’umukinnyi bitewe n’ibihe arimo.

Amata arimo gishigisha ntavura koko kuko uyu musore w’imyaka 27 yamaze iminota 20 gusa mu kibuga kuko yahise avunika ndetse akurwa ku rutonde rw’abo Brésil izakoresha muri Copa America iteganyijwe gutangira ku wa 14 Kamena 2019. Iri rushanwa rizabera muri Brazil iheruka kuritwara mu 2007.

Neymar wakomeje kuvuga ko ari umwere, yatangaje amashusho agaragaza ko ibiri kumuvugwaho byose ‘byateguwe’.

Muri ayo mashusho anagaragaza ubutumwa bwa WhatsApp avuga ko yohererezanyije na Trindade n’amafoto agaragaza igice cyo hejuru cy’uyu mugore ari mu mashuka.

Imwe mu nteruro muri icyo kiganiro yavugaga ko “Igitondo cyiza, gikoresho kimara ipfa ryanjye’’.

Umubyeyi wa Neymar yavuze ko umuhungu we ari guhindanyirizwa isura ariko abari abanyamategeko ba Trindade babiteye utwatsi.

Nyina wa Neymar, Nadine Goncalves, yatangaje ubutumwa bw’amarangamutima, ku wa Kabiri asaba umwana we ‘kubabarira uriya mukobwa’’ kandi “akagarukira Yesu.’’

Polisi yatangiye iperereza kuri Neymar wasakaje amakuru y’ibanga kuri Instagram ariko atahawe uburenganzira na nyirayo. Ni icyaha gishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu muri gereza.

Trindade yavuze ko mbere yo guhura na Neymar, yamufataga nk'umuntu mwiza
Neymar yavunikiye mu mukino wahuje ikipe y'Igihugu cye na Qatar bituma avanwa mu bakinnyi bazifashishwa muri Copa America

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza