Umufana wa Kiyovu Sports yasutsweho inkari, bane batabwa muri yombi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Ukwakira 2017 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Umukino w’ishiraniro Rayon Sports yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa kuri iki Cyumweru kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, wagaragayemo ibikorwa by’urugomo mu bafana aho uwa Kiyovu yasutsweho inkari hakavuka imvururu, mu kuzihosha Polisi y’Igihugu ita muri yombi abandi bane.

Mu gihe abakinnyi 11 ku mpande zombi barimo bahangana mu kibuga umukino ugeze ku munota wa 85, Rayon Sports imaze gutsinda igitego cya kabiri, mu gice cya Stade ya Kigali ahitwa kwa ‘Seburengo’, ahakunze kwicara abakunzi ba Kiyovu Sports n’aba Rayon Sports, hadutse imvururu baterana amabuye, abandi bafatana mu mashati.

Mu kuzihosha, Polisi y’Igihugu yari yaje gucunga umutekano yafashe abafana bane ba Kiyovu Sports ibashyira mu nzu iri hafi y’umuryango mugari winjira muri stade.

Umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports, Minani Hemed, yatangarije IGIHE ko abafashwe bataraye mu buroko kuko baje kurekurwa ku mugoroba.

Yagize ati “Ibyabaye byose nari mpari narabibonye. Polisi yabafashe mu rwego rwo guhosha imvururu ku kibuga ariko yaje kubarekura nta n’umwe yajyanye gufunga. Bari babafashe ari bane. Bamaze kurekurwa, umwe muri bo twavuganye yambwiye ko Polisi yabagiriye inama ibabwira kujya bitonda kuko umutekano uba ucunzwe ibasaba tutazasubira guteza imvururu.”

Minani avuga ko amakosa akomeye yakozwe n’abashinzwe gutegura umukino bemerera abafana b’amakipe y’amakeba kwicarana mu gihe ari guhura mu mukino ukomeye cyane kandi ufite byinshi usobanuye.

Yagize ati “Ni ibintu dukunda gusaba ko mu gihe hari umukino ukomeye nk’uyu abafana badakwiye kwicara bavanze nk’uko n’ahandi tubibona. Nko muri Tanzania ni ikibazo bamaze gukemura ariko twe byarananiranye.”

Minani wari aho imvururu zatangiriye mu gice cya stade umuntu akinjira mu marembo manini aho bakunze kwita kwa Seburengo, abajijwe icyatumye abafana bashyamirana, yagize ati “Rayon Sports imaze gutsinda igitego cya kabiri birumvikana abafana bagombaga kwishima. Ariko hari abarengereye batangira kwiyenza no ku ba Kiyovu Sports bari bicaranye.”

“Mu gihe abafana ba Kiyovu Sports bari mu gahinda, umwe witwa Mushinzimana Pie yagiye kumva yumva bamusutseho ibintu avuga ko ari inkari. Nibwo uburakari bwazamutse rero abafana batangira gushyamirana.”

Minani avuga ko agiye gusaba abandi bayobozi b’abafana mu yandi makipe ko bakongera imbaraga mu gusaba ko ku mikino ikomeye bajya bicazwa batandukanye kuko ngo mbere yari yanze kwemera ko hari umuntu wakora ubugome nk’ubwakorewe Mushinzimana ariko ngo na nimugoroba bahuye amuhamiriza ko ibyo yasutsweho atari amazi cyangwa ikindi ahubwo ari inkari.

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Ferwafa ku cyo bateganya mu gukemura ibibazo nk’ibi ariko ntibyadukundira.

Urugomo kuri stade rutuma abantu batabwa muri yombi rwaherukaga ku mukino wahuje Gicumbi FC na Rayon Sports i Gicumbi tariki 2 Ukuboza 2016, aho abafana ba Rayon Sports bafashwe bateza umutekano muke, umwe uzwi nka Ange Malaika akatirwa gufungwa amezi atandatu ayamara mu buroko.

Mu gice cyo kwa Seburengo gikunze kwicaramo Abayovu nicyo cyabereyemo imirwano
Polisi yagiye guhosha imvururu ita muri yombi abafana bane ba Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza