Kwamamaza

Ulinzi Stars yegukanye igikombe mu mikino ya Gisirikare

Yanditswe kuya 17-08-2016 saa 19:58' na Manzi Rema Jules


Mu mukino usoza irushanwa ryari rimaze ibyumweru bibiri rihuza ingabo z’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, APR FC yari ihagarariye u Rwanda yatsinze iya Tanzania igitego kimwe ku busa, yegukana umwanya wa kabiri mu irushanwa ryatwawe na Ulinzi Stars yo muri Kenya.

APR FC yasabwaga gutsinda ibitego bibiri ngo yegukane igikombe ntiyahiriwe kuko yanganyije na Ulinzi Stars amanota atandatu ndetse n’umubare w’ibitego bibiri zizigamye ariko Ulinzi ikaba yarayitsinze mu mukino wabahuje igitego kimwe ku busa.

Ikipe y’ingabo yatangiye umukino neza, ndetse ku munota wa 35 ifungura amazamu ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na Kapiteni Usengimana Faustin ku mupira wari uvuye kuri koluneri yari itewe na Nkinzingabo Fiston.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa APR FC yagerageje gukora impinduka zitandukanye umutoza Kanyamkore akuramo Yannick Mukunzi wagize imvune, aha umwanya Buteera Andrew, Benedata Janvier asimbura Nkinzingabo Fiston naho Patrick Sibomana asimbura Twizerimana Onesme mu rwego rwo kongera imbaraga.

Aba basore batije ikipe umurindi ikomeza kotsa igitutu ikipe y’ingabo za Tanzania ariko biranga biba iby’ubusa, iminota 90 y’umukino irangira ari igitego 1-0.

Iyi kipe itozwa na Kanyankore Gilbert Yaoundé uheruka gutangaza ko atarabona ikipe y’abakinnyi 11 bahoraho, yananiwe gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego bibiri yasabwaga ngo yisubize igikombe cy’imikino ya gisirikare yari yatwaye umwaka ushize muri Uganda.

APR FC yatsinzwe na Kenya igitego 1-0 mu mukino ufungura, itsinda Uganda 2-0, umukino wa gatatu warangiye itsinze Tanzania igitego 1-0.

Irushanwa ry’umwaka utaha rizaba rikinwa ku nshuro ya 11 rizabera muri Tanzania ndetse iki gihugu kikaba cyashyikirijwe ibirango n’ububasha bwo gutangira kwitegura.

Uko amakipe yakurikiranye mu mikino itandukanye:

Umupira w’amaguru

1. Kenya

2. Rwanda

3. Tanzania

4. Uganda

Handball

1. Kenya

2. Uganda

3. Rwanda

4. Tanzania

Netball

1. Tanzania

2. Uganda

3. Kenya

4. Rwanda

Basketball

1. Rwanda

2. Kenya

3. Uganda

4. Tanzania

Cross country(Gusiganwa ku maguru)

-  Mu bagabo Kenya yatwaye umudali wa zahabu, Uganda yegukana uwa feza, u Rwanda rutwara umuringa.

-  Mu bagore Kenya yatwaye umudali wa zahabu, Uganda uwa feza naho Tanzania itwara umuringa.

Usengimana Faustin (iburyo) yishimira igitego na bagenzi be
Uyu mukino warebwe n'abafana benshi barimo n'ingabo z'igihugu
Yannick Mukunzi (wambaye umweru)umukino ugiye kurangira yagize imvune ikomeye ishobora kumubuza kugaruka mu kibuga vuba
Hakizimana Muhadjili (wambaye 10) ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza cyane muri uyu mukino
Innocent Habyarimana (inyuma) yagerageje uko yafasha APR FC kubona igitego cya kabiri ariko biranga
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cyatsinzwe na Usengimana Faustin
Ni umukino warimo ubushake n'imbaraga nyinshi kuri buri ruhande
Sibomana Patrick 'Pappy' yinjiye mu kibuga asimbuye ashaka igitego birananirana
Twizerimana Onesme, rutahizamu mushya wa APR FC yageregeje gushaka igitego cya kabiri biranga
Uretse gutsinda igitego, Usengimana yagiye anagoboka aho byabaga bikomeye
Wari umukino w'ishyiraniro kun mpande zombi
Innocent Habyarimana agerageza gucenga umukinnyi wa Tanzania
Abasore bo mu Gatenga basusurukije abarebye umukino bakora amasiporo atandukanye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved